Kigali: Abanyeshuri bashyizwe i Gorora mu Gitaramo “Tujyane Mwami Live Concert”

Abatuye Umujyi wa Kigali by’umwigariko Abanyeshuri bagiye gusibira ku Mashuri, bateguriwe Igitaramo kiswe “Tujyane Mwami Live Concert”.

Iki Gitaramo kizaba kiganjemo Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kizaba ku Cyumweru tariki ya 24 Nzeri 2023, kikazabera kuri Dove Hotel iherereye ku Gisozi.

Bamwe mu Bahanzi bazagisusurutsa bagizwe na; James na Daniella, True Promises, Danny Mutabazi na Musinga Joel uhimbaza Imana mu buryo bwa gakondo.

Iki Gitaramo kigiyekuba ku nshuro ya mbere, biteganyijwe ko kizajya kiba rimwe mu Mezi atatu.

K2 Conference & Event Management yagiteguye, yageneye igabanyirizwa ry’ibiciro byo kwinjira ku banyeshuri, aho Itike iri Ibihumbi 15 y’u Rwanda, abatari Abanyeshuri bakazishura Ibihumbi 30 ndetse n’Ibihumbi 40 ku muntu uherekejwe.

Ni Igitaramo kandi cyateguwe hagendewe kuri umwe mu Mirongo yo muri Bibiliya, uboneka mu Kuva, Umutwe wa 33, Umurongo wa 15-17.

Kimwe mu ruhusho ruhishiwe abazitabira iki Gitaramo, ni uko bazasangizwa Ijambo ry’Imana, aha hakaba hazafatwa Umwanya wo Kubwiriza Ubutumwa bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *