Karate: Shampiyona y’Igihugu mu kiciro cy’abato yasojwe Flying Eagle ikusanya Imidali (Amafoto)

Mu mpera z’Icyumweru gishize Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (Ferwaka), ryateguye Shampiyona ngaruka mwaka mu kiciro cy’abakiri bato.

Ni Shampiyona yakiniwe mu Kigo cy’Ishuri rya Notre Dame des Anges i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Iyi mikino yakinwe hagati ya tariki ya 16-17 Nzeri 2023, yitabiriwe n’Abakarateka bakiri bato 285, bagizwe n’abakobwa 87 n’abahungu 173.

Uko ari 285, bari mu kiciro kiri hagati y’Imyaka 7-15, bakina mu byiciro birimo kwiyereka (Kata) ndetse no kurwana (Kumite.

Iyi Shampiyona yakinwe ku nshuro ya kabiri nyuma y’iyabaye mu Mwaka ushize, Ishyirahamwe rya Karate rivuga ko riyitegura mu rwego rwo gufasha abaryitabira kugira ubumenyi bwisumbuye, bazifashisha mu marushanwa anyuranye yaba ay’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Ni Irushanwa kandi riba rifunguye, aho amakipe yose yiyandikishije, yemererw kuryitabira ntayandi mananiza.

  • Uko amakipe yakusanyije Imidali

Mu kiciro cy’abari hagati y’Imyaka 7-8, ikipe ya Flying Eagle ibarizwa i Kagugu mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, niyo yahize izindi mu bakobwa.

Abakinnyi bayo, Kelia Irinatwe na Chantal Iradukunda, umwe yegukanye Umudali wa Zahabu undi yegukana Silver.

Muri iki kiciro kandi, Ishimwe wa Flying Eagle na Sheila Teta Ishimwe ukinira Kigali Karate Academy basangiye Umudali wa Bronze uhabwa ababaye aba gatatu.

Mu kiciro cy’abafite Imyaka 9-10, nabwo Flying Eagles yigaragaje nk’ikipe yahize izindi, ibikesheje abakinnyi bayo barimo Kesia Impayimpundu wegykanye Umudali wa Zahabu na Alvine Kamanzi watwaye Silver.

Mu gihe Umudali wa Bronze wegukanywe na Briallant Jinjou Uwase ukinira Wisdom School Karate-Do na Hope Ishimwe Karangwa ukinira ikipe ya  Vision Karate Academy.

Mu kiciro cy’abatarengeje Imyaka 11-12, Emelyne Habimana na Emelyne Umumararungu bakinira Flying Eagles begukanye Umudali wa Zahabu na Silver, mu gihe Macline Kaliza na Ange Asifiwe bakinira ikipe ya Imena Karate-Do basanyije Umudali wa Bronze.

Mu batarengeje Imyaka 13-15, Irakoze Aline na Carine Irakoze bakinira Flying Eagles begukanye Umudali wa Zahabu na Silver, mu gihe Jehovans Ineza na Fotia Nziza bakinira The Champions Sports Academy begukanye Umudali wa Bronze.

Muri iki kiciro cyo kwiyereka (Kata), Ikipe ya Flying Eagles mu bakobwa niyo yahize izindi, ikurikirwa na The Champions Sports Academy, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’amakipe abiri (Bright Kids Karate Academy na Imena Karate-Do).

  • Ikiciro cyo kurwana (Kumite)

Iki kiciro cyakinywe mu buryo bubiri, ubu bukaba bwari mu kiciro cy’abari hagati y’Imyaka 11-12, ndetse n’abafite Imyaka 13-15.

Mu batarengeje Imyaka 11-12 mu bakobwa, Amanda Beza ukinira ikipe y’Ikigo cya Wisdom yegukanye Umudali wa Zahabu, mu gihe Kethia Igenaneza ukinira ikipe ya Flying Eagle yegukanye Umudali wa Silver.

Umudali wa Bronze na Emelyne Habimana wa Flying Eagles na Rasia Umuhoza ukinira Hero Karate-Do.

Hagati y’Imyaka 13-15, Aline Irakoze na Jehovans Ineza bakinira Flying Eagles begukanye Umudali wa Zahabu na Silver, mu gihe Fotia Nziza ukinira The Champions Sports Academy na Ketia Uwase Isaro basangiye Umudali wa Bronze.

Mu cyiciro cy’abahungu muri Kata, Flying Eagles yabaye ikipe ya mbere, ikurikirwa na Wisdom School Karate Do, mu gihe Musambira Victory Karate na The Champions Nyanza Karate Do zombi zabaye iza gatatu.

Mu cyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 12 muri Kumite, Irampaye Fred wa Les Petits Samourai yegukanye umudali wa zahabu, akurikirwa na Cyusa Renatus wa Kamikazi. Nsengimana Djami wa Hero Karate na Kanze Elouhit wa The Champions Sports begukanye umudali w’Umuringa.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15, Rubayiza Chris ukinira The Champions Sports yahize abandi, Gatari Denis Alex wa Hero Karate Club Rafiki yegukana umwanya wa kabiri. Sheja Hirwa Ausny ukinira Honbu Dojo na Izere Mugisha Rich Bryan wa The Champions Nyanza begukanye umwanya wa gatatu.

Nyuma y’irushanwa, Umutoza wa Flying Eagles, Habakwizera Antoine Marie Claret, yavuze ko amarushanwa basanzwe bategura imbere mu ikipe ari yo yabafashije kwegukana imidali myinshi muri Shampiyona y’Igihugu.

Yagize ati “Ni ibintu twishimiye cyane kuko intego zacu twazigezeho ku kigero cya 80%. Amarushanwa dusanzwe dutegura imbere mu ikipe ntekereza ko ariyo yadufashije kwitwara neza muri iri rushanwa.”

Yunzemo avuga ko no mu busanzwe abakobwa bo mu ikipe ye basanzwe barusha basaza babo, bityo batatunguwe no kubona biharira imidali.

Ati “Abakobwa bacu bari mu bihe byiza kandi si aba gusa kuko hari n’undi uherutse kwegukana umudali w’umwanya wa gatatu muri Maroc. No mu ikipe, abakobwa baba barusha abahungu.”

Amafoto

Irakoze Aline na Ineza Jehovanie bari baherekejwe n’ababyeyi babo, bishimiye kwegukana Imidali muri iyi Shampiyona

 

Habimana Emelyne yambikwa umudali w’umwanya wa mbere yegukanye mu myiyereko “Kata” mu batarengeje imyaka 12

 

Irakoze Aline ukinira Flying Eagles yambikwa umudali w’umwanya wa mbere yegukanye mu batarengeje imyaka 15

 

Perezida wa FERWAKA, Niyongabo Damien, yambika imidali abana baje mu myanya y’imbere muri Shampiyona y’Igihugu

 

Perezida wa FERWAKA, Niyongabo Damien, yatangaje ko iri Rushanwa ryagenze neza ndetse ritanga ikizere ko mu gihe kiri imbere bazabona ababakurira mu Ngata muri uyu mukino

 

Irakoze Aline wa Flying Eagles ni umwe mu bakusanyije Imidali itari mike muri iyi Shampiyona yakinwaga ku nshuro ya kabiri.

 

May be an image of text that says "THE SWANDE KAF T FEDERAT NATIONAL CHILDREN KARATE CHAMPIONSHIP 2023"

The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
No photo description available.
May be an image of 8 people and people performing martial arts
May be an image of 6 people and people performing martial arts
May be an image of 4 people and text that says "RWAND"
May be an image of 6 people and people performing martial arts
May be an image of 5 people
May be an image of 5 people and people playing basketball
May be an image of 11 people and people performing martial arts
May be an image of 2 people
May be an image of 8 people and text that says "JUMA"
May be an image of 8 people and crowd
May be an image of 7 people, people performing martial arts and text that says "A KM WEARE THE UNIFIED GENERATION 16/ WANDA h00-15h40"
May be an image of 5 people, people performing martial arts and text that says "CHAMPIONSHIP 20 THE sports lay, 16/0 IGALITODAY 00-15h40 2 1"
May be an image of 12 people, people performing martial arts and text that says "NATIONAL CHILDREN KARATE CHAMPIONSHIP 2023 Sa 1 3 3"
May be an image of 13 people and text that says "NATIONAL CHILDREN KARATE CHAMPIONSHIP 2023 AN WSK WANDA 2 3 勝 正 館 Honbu Dojo"
May be an image of 9 people and text
May be an image of 14 people, people performing martial arts and text
May be an image of 4 people and people performing martial arts
May be an image of 8 people and text that says "NATIONAL CHILDRENKARATE CHAMPIONSHIP 2023 h40 h40 2 1"
May be an image of 2 people and people performing martial arts
May be an image of 5 people, people performing martial arts and text
May be an image of 6 people and people performing martial arts
May be an image of text
May be an image of text
May be an image of text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *