Rurangiranwa mu ruhando rwa Cinema “Noah Trevor” yagiriye Inama Afurika y’Epfo yamwibarutse kwigira ku Rwanda

Rurangiranwa mu ruhando rwa Cinema “Noah Trevor” yagiriye Inama Afurika y’Epfo yamwibarutse kwigira ku Rwanda mu bijyanye n’Ubukerarugendo.

Uyu Mugabo umaze kubaka iziza mu Ruhando rwa Cinema, Kwandika Ibitabo no gukina Urwenya, yasabye Afurika y’Epfo nayo ko yashyiraho Ikigo kimeze nka Visit Rwanda mu rwego rwo gukangurira Isi kuherekeza amso.

Noah wubatse izina binyuze mu kigano cya Televiziyo yise “Daily Show”, mu kiganiro yagiranye Radiyo 720 FM ikorera i Johannesburg, nibwo yagarutse kuri ubu busabe.

Ati:“Ubukungu bwacu bwasubiye inyuma muri ibi bihe,  by’umwihariko, Ubukerarugendo bwasubiye inyuma cyane kandi aribwo bwakabaye buteye imbere cyane. Ntago nibaza ibi biba kuko  dufite byose bisabwa ngo butere imbere”.

Aha niho yahereye ashima gahunda ya Visit Rwanda ndetse anaboneraho gushima Amasezerano u Rwanda rwagiranye n’amakipe ariko Arsenal.

Ati:“Binyuze muri aya masezerano, u Rwanda rwabaye ikimenya bose kandi ruragendwa ijoro n’amanywa. Hasinywa aya masezerano, byatafwaga nk’igitekerezo cy’ubusazi (Ubuhubutsi), ariko kuri ubu buri umwe afite ukuri mu Mutima”.

Ku gihugu cyange cya  Afurika y’Epfo, najya inama ko Guverinoma yagashatse ikintu gituma igihugu gisurwa cyane, kuko u Rwanda rwarabikoze kandi byagaragaye ko byatanze umusaruro.

Amashusho ya Noah Trevor agaruka ku kamaro ka Visit Rwanda yashimije abayarebye by’umwihariko Abanyarwanda ndetse anahererekwanywa ku mbuga nkoranyambaga ku kigero cyo hejuru.

Aha, bamwe baavuzeho bavuga ko RDB nk’ifite mu nshingano gahunda ya Visit Rwanda, yazamutumira mu muhango wo kwita izina Abana b’Ingagi mu Mwaka utaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *