Kigali: Abaganga bo mu Bushinwa babyaje Umubyeyi atababaye bikora benshi ku Mutima

Tariki 8 Werurwe 2023 ubwo isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umugore, mu bitaro bya Masaka mu Mujyi wa Kigali itsinda ry’abaganga bane bo mu Bushinwa bari bari gufasha Uwimana Clementine w’imyaka 28, kubyara umwana we wa kabiri atababaye.

Ubu buryo bwo kubyara umuntu atababaye ni ubwa mbere bwari bwifashishijwe mu bitaro bya Masaka, nubwo bimwe mu bitaro byigenga mu Rwanda bibikora ariko mu buryo buhenze.

Uwimana Clementine yabyaye neza atabazwe, ariko nta bubabare yahuye nabwo haba mbere yo kubyara (ibise) na nyuma yaho kuko yari yamaze guterwa ikinya cyizwi nka Epidural Anesthesia.

Ni uburyo bumenyerewe mu bihugu byateye imbere bufasha abagore kubyara batababaye, icyakora mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ntibukoreshwa kenshi kuko buhenze, inzobere zo kubikora na zo zikaba ari nke.

Itsinda rigizwe n’inzobere zo mu Bushinwa nka Dr. Zhao Shangjun, Dr. Wang Hui na Dr. Sun Nan ku bufatanye n’abaganga bo mu bitaro bya Masaka, nibo bafashije Uwimana kubyara neza umwana we w’umuhungu.

Mu kiganiro na IGIHE, izi nzobere zimaze iminsi mu Rwanda muri gahunda ihoraho u Bushinwa bufitanye n’u Rwanda mu gutanga inzobere z’abaganga zifasha mu bitaro bya Masaka na Kibungo, bavuze ko bishimiye kuba babaye abaganga ba mbere bafashije umubyeyi kubyara atababaye muri ibyo bitaro.

Dr Sun yagize ati “Uburyo bwo kubyara umuntu atababaye mu Bushinwa bugezweho. Tumaze iminsi hano ariko ntabwo ho bikunze gukoreshwa. Abagore batwite bamaze igihe bababara mu gihe cyo kubyara, turashaka kubafasha kubyara neza ariko batababaye.”

Mu Bushinwa nibura 40% by’abagore babyazwa batababaye mu gihe nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ababyara muri ubu buryo bagera kuri 80 %.

Dr Sun yavuze ko ubu buryo nta ngaruka zidasanzwe butera uwabukorewe, icyakora habanza gukorwa isuzumwa ryimbitse kugira ngo bizere ko nta kibazo uwo muntu asanganywe.

Ati “Hari ikinya bamutera kugira ngo atababara ariko ashobora gukomeza kumva no kumenya ibiri kuba. Tubanza kureba ko umugore tugiye kubyaza ashobora kubyara mu buryo busanzwe, iyo tubonye adashobora kubyara mu buryo busanzwe, ntabwo tubikora.”

Dr Shangjun yavuze ko hashize imyaka ine u Bushinwa bwemeye ko ubu buryo bwo kubyara umuntu atababaye butangwa mu mavuriro yose, mu rwego rwo gufasha abagore kubyara neza.

Ati “Ububabare bwa mbere bubaho ku isi buba mu gihe cyo kubyara, ibise biraryana cyane. Ni ibintu byiza cyane rero kuba kuri ubu wabasha kubyara utababaye.”

Nubwo nta ngaruka bitera, Dr Shangjun yavuze ko biba bisaba inzobere nyinshi zikurikirana umubyeyi ndetse n’utera ikinya usobanukiwe neza gukoresha icyo kinya giterwa mu mugongo.

Izi nzobere zatangaje ko ziteguye guhugura abaganga bo ku bitaro bya Masaka n’abandi bo mu Rwanda, kugira ngo bagire ubumenyi buhagije bwo gukoresha ubu buryo bwo kubyaza umugore atababaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *