Amasezerano mashya hagati ya Zipline na Guverinoma y’u Rwanda akubiyemo iki?

Mu mpera z’iki Cyumweru nibwo hagiye hanze amakuru y’uko Zipline na Guverinoma y’u Rwanda bongeye gusinyana amasezerano y’imikoranire.

Ibi byahamijwe na Perezida Kagame mu gihe hagiye gushira imyaka irindwi Sosiyete ya Zipline itangiye gukorera mu Rwanda ndetse ibikorwa byayo bigenda byaguka umunsi ku wundi, aho byavuye ku gutwara Amaraso ubu bikaba bigeze ku bindi bintu bitandukanye.

Muri iki cyumweru, nibwo Zipline yatangaje ko igiye gutangiza uburyo bushya bwa drones zivuguruye bwiswe ‘P2’ buzajya buzifasha kugeza imizigo ku bakiliya mu buryo bwiza kandi butekanye.

Ubu buryo bushya bukubiyemo drones zisa nk’aho ari ebyiri aho hari igice kizajya kiba gishinzwe gutwara umuzigo cyizwi nka ‘droid’ n’ikindi cyo hejuru gisigaye gituma drone ibasha kugenda.

Mu buryo bugaragarira amaso, urebeye kure ubona ari drone imwe ariko iyo bigeze aho bijyanye imizigo nibwo bitandukana ‘droid’ cyangwa igikanka kikamanuka ukwayo hasi ku butaka kugemura imizigo yatumwe, hanyuma ikindi gice cy’iyo drone kigasigara mu kirere.

Zipline yatangaje ko ubu buryo bushya bwisumbuye ku bwari busanzwe kandi bukaba butanga umutekano wo kugeza imizigo mu ngo z’abantu nta rusaku no mu mutuzo.

Mu rwego rwo gukomeza kwagura imikorere ya Zipline mu Rwanda, iki kigo giherutse kuvugurura amasezerano gifitanye na Guverinoma yongerwaho imyaka irindwi.

Muri aya masezerano mashya afite agaciro ka miliyoni 61 z’Amadolari, Zipline yiyemeje ko serivisi zayo zizagera ku bantu miliyoni 11 mu Rwanda no kuba urugendo drones zayo zizakora ruzaba rungana n’ibirometero miliyoni 200.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *