Volleyball: Inteko rusange idasanzwe ya FRVB yatoye Visi Perezida ushinzwe Amarushanwa inatangaza itangira rya Shampiyona

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2023, hateranye Inama y’Inteko rusange idasanzwe y’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, ku Kicari cy’iri Shyirahamwe i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Iyi nama yatangiye saa 10:00 za Mugitondo, yari igamije kuzuza inzego z’iri Shyirahamwe, by’umwihariko gutora Visi Perezida ushinzwe amarushanwa nyuma y’uko uwari uyashinzwe, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yeguriye kuri uyu mwanya muri Gicurasi y’Umwaka ushize.

Bagirishya yeguye kuri uyu mwanya akimara gufungurwa kubera amakosa yakozwe ubwo u Rwanda rwakiraga Igikombe cy’Afurika cy’abakuru mu bagore n’abagabo.

Icyo gihe mu ikipe y’abagore y’u Rwanda hakinishijwe AbanyaBrazil mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Uyu mwanya akaba yawusimbuweho na Zawadi Geoffrey wo mu Ikipe ya REG Volleyball Club. Mu banyamuryango 30 muri 33 bitabiriye bose bamutoye.

Nyuma yo gutora Visi Peezida ushinzwe amarushanwa, iyi nama y’Inteko rusange yanatangaje ingengabihe izaranga ibikorwa by’imikino muri uyu Mwaka w’i 2023, by’umwihariko Shampiyona izatangira tariki ya 22 Mata 2023.

Iyi Shampiyona izakinwa muri Round 6 zigizwe n’imikino ibanza niyo kwishyura.

Nyuma ya Round 3, amakipe ashobora kongeramo abakinnyi mu makipe yabo mbere y’uko Round ya 4 itangira, kuko ariyo izatangiza Imikino yo kwishyura.

Nyuma y’imikino yo kwishyura, amakipe 4 ya mbere azahura hagati yayo, mu buryo buzwi nka Playoffs.

Uretse Shampiyona, hanatangajwe uburyo hazakinwa amarushanwa y’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga ku rwego rw’amakipe.

Ku birebana n’Ikipe y’Igihugu, ingengabihe ivuguruye izatangazwa hagendeye kuri gahunda y’Impuzamashyirahamwe ya Vollyeball ku Isi, FIVB no ku rwego rw’Afurika CAVB.

Bwana Zawadi Geoffrey yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda ushinzwe amarushanwa

 

Inteko rusange ya FRVB yemeje Ingengabihe ya Shampiyona n’ibindi bikorwa bizaranga uyu Mwaka w’Imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *