Japhet yakoze igitaramo cya mbere ari wenyine (Amafoto)

Muri weekend ishize, umunyarwenya akaba n’umunyamakuru kuri Magic FM na Radio Rwanda yasusurukije abakunzi be bwite mu gitaramo cyo gusetsa yise “stupid experience” aho yashimishije abantu benshi b’ingeri zitandukanye.

Ni gitaramo kitabiriwe n’ ibyamare bitandukanye ndetse n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye.

Yatangiye aganiriza abantu ukuntu yagiye I burayi ariko bakamubwira ko bagomba kumusaka yakuyemo imyenda yose kereka uwo yari yambariyemo imbere.

Yakomeje atera urwenya ku mivugire y’igifaransa ariko abantu ntibaseka ahita avuga ati “Ikibazo ni uko mutumva Igifaransa, kandi ibi nabivuze ndi muri Congo baraseka cyane ariko mwe ntimuseka.”

Japhet Kandi yashimiye byimazeyo Arthur Nkusi kuko muri 2017 aribwo yatumiwe bwa mbere mu gitaramo cy’urwenya cya Seka Live bikozwe na Arthur Nkusi Rutura.

Muri iki gitaramo hari harimo abahanzi barimo itsinda Rya Juda Muzik,Victor Rukotana ndetse n’abanyamakuru nka Anita pendo, Arthur Nkusi nabandi,….

Mugitaramo akoze bwa mbere ari wenyine, Japhet yasusurukije abakitabiriye bidasanzwe
Mugisha Clapton yashyize hasi ibyo gusetsa araseka
Arthur wagize uruhare rukomeye mu kuzamura impano muri comedy yari yitabiriye
Anitha Pendo nawe yaje gushigikira Japhet
Ubusanzwe Japhet abarizwa mu itsinda rya “Bigomba guhinduka” asangiye na mugenzi we 5K Etienne

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *