Umugore wa Fireman agomba kubagwa byihutirwa

umugore w’umuraperi Uwimana Francis wamamaye nka Fireman Kabera Charlotte, agomba kubagwa urutirigongo nyuma y’impanuka yakoze mu minsi ishize.

Iyi mpanuka yasize avunitse igupfwa ry’urutirigongo bamubwira ko agomba guhita abagwa.

Mu gihe ataba abazwe vuba bikaba bishobora kumusigira ubumuga bukomeye cyangwa bikaba byanamutwara ubuzima.

Iyi mpanuka yayikoze ari kumwe na Fireman ariko  Imana ikinga akaboko ntihagira uhasiga ubuzima.

Tariki ya 4 Mutarama 2022 ni bwo Francis na Charlotte basezeranye imbere y’amategeko , ndetse ubu banamaze kubyarana imfura yabo.

 

Ubwo fireman yasabaga Kabera Charlotte Ku mubera umugore.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *