Nyamagabe: Mu Muhango wo kwizihiza Imyaka 35 Umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, harahiye Abanyamuryango bashya 80

Tariki ya 19 Gashyantare 2022, mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka mu Kagari ka Nyamugari hizihirijwe isabukuru y’Imyaka 35 Umuryango RPF/FPR-Inkotanyi ushinzwe.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye, abayoboye FPR-Inkotanyi muri aka Karere n’abandi bagiye bakora mu nzego zinyuranye muri aka Karere.

Bizimana Damien utuye mu mudugudu wa Gasharu, agaruka kuri iyi sabukuru yagize ati:”Umuryango wa RPF-Inkotanyi utaraza mu gihugu, abaturage twari tubayeho nabi. Hano hari ishuri rimwe ryisumbuye rya Kigeme nabwo ugasanga hatsinda umwana 1 cyangwa 2, ariko kuri ubu, abana bacu bose biga mu Mashuri meza ndetse bagatsinda”

“Twari dutuye mu Misozi uko twishakiye ndetse bamwe bakaba barashoboraga gutwagwa n’Isuri, nta Mihanda yashoboraga kutugeraho, Umuriro wo ntitwawutekerezaga kubera gutura nabi, ariko ubu dutuye ku Midugudu dukanda ku gikuta mu Nzu hose hakaka.”

“Kera wasangaga ku Musozi ari umuntu 1 woroye Inka, ariko kuri ubu gahunda ya ‘Gira Inka’ yatugezeho. Tunywa Amata, tuvoma Amazi hafi, twivuza neza… ureebye ubuzima ni bwiza”.

Uwayezu Sabin w’Imyaka 21 umwe mu barahiye nk’Umunyamuryango mushya, amaze kurahira mu kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize ati:”Nakuze numva RPF-Inkotanyi, nifuza kumenya amateka yayo ariko aho ndangirije Amashuri yisumbuye binyuze muri gahunda ya Leta y’Urugerero, nibwo nasobanukiwe ibikorwa byinshi bya RPF-Inkotanyi n’amakuru arambuye y’Umuryango, maze shingiye ku bikorwa byiza birimo nka ‘Gira Inka’ Munyarwanda, Shisha Kibondo, gahunda yo gufasha abageze mu zabukuru gusaza neza, niyemeza kuba Umunyamuryango wuzuye wa RPF- Inkotanyi iyoborwa na Perezida wa Repuburika Paul Kagame.”

“Inzozi nakuranye zabaye impamo, kuba mbaye Umunyamuryango w’Ishyaka ryiza kandi rifite ikerekezo kiza”.

Mugisha Nadine w’Imyaka 20 uri mu barahiye yagize ati:”Ngiye gukangurira urubyiruko bagenzi banjye twarahiranye gukora ibikorwa byiza nk’uko twabikoraga mu Itorero ry’Urugerero. Dukomereze aho twari tugeze, twubakira abadafite aho kuba, gufasha mu bikorwa bya Leta bitandukanye. Nk’amaraso mashya twinjiye mu Muryango, tugiye gufatira aho bakuru bacu bagejeje dutanga umusanzu wacu mu kubaka Igihugu.”

Mushinzimana Joseph umwe mu batanze ubuhamya bw’ibyo RPF-Inkotanyi yagejeje ku baturage b’Akarere ka Nyamagabe, yagize ati:”Iterambere dufite n’undi wese yashoboraga kurivuga, ibikorwa birivugira. Abari bakuru murabizi muri za 1980, n’ubwo kwiga bitari itegeko ariko iyo wagiraga Imana ukayageramo wumvaga n’ubundi Diporome ikomeye uzayirangiriza mu Mwaka wa 8. Ikizere cyo kuba wazakomeza mu Mashuri yisumbuye cyabaga gifitwe n’abantu nka 5 mu Ishuri kuko n’ubundi Komine yatsindagamo abatarenze 2 bitewe na Politike mbi yari yuzuyemo ivangura ry’Abanyamarwanda n’Amako, byagera i Nyamagabe bigasya bitanzitse.”

“Ku bwa FPR-Inkotanyi ndishimye, ndanezerewe. Imyigire y’ubu Umwana ashobora kwibonera Amavuta akayabona atayasabirije cyangwa atayaguze, kimwe n’ibindi byinshi…kuko bigishwa kubikora, Ibyiza RPF-Inkotanyi yatugejejeho nyuma y’i 1994 imaze kubohora Igihugu ni byinshi”.

“Dufite Imihanda, Umuriro mu Nzu no ku Mihanda, Amashuri meza mu byiciro binyuranye, Amavuriro, Inganda z’Ikawa, Ibiribwa ,……

Agaruka kuri bimwe mu bikorwa byakozwe hitegurwa uyu munsi, Uwayezu Prosper yavuze ko hakozwe ibikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’umuturage.

Muri byo, hubatswe Ubwiherero bw’abatishoboye 173, hanasanwa ubwiherero 346.

Hubatswe Uturima tw’Igikoni 20172, imiryango igera kuri 508 yakanguriwe kwigurira Imigozi yo kwanikwaho Imyenda, hanakorwa za kandagirukarabe 2020.

Hacukuwe Ingaranti zibika Imyanda 369, hasurwa Imiryango 111 yari ibanye nabi iraganirizwa mu rwego rwo kubafasha kubana neza.

Mu rwego rwo gufasha abatishoboye, mu Karere ka Nyamagabe hatanzwe Matela 26.

Hatanzwe kandi Ibiribwa bifite agaciro ka Miyoni 2 619 270 Frw mu Mirenge itandukanye y’aka Karere hanatangwa n’ibkoresho binyuranye by’Isuku bifite agaciro ka 424 700.

Hatanzwe kandi ibikoresho by’Ishuri ku bana b’abakene, hatangwa Imyambaro, Ingurube 84, Inkoko 40, Ihene 5 Intama 4 n’Inkwavu 15.

Haremewe bamwe mu batishoboye, aho abarimo Mukamana Marie Jose na Mukagasana Anastasie bashyikirijwe Inzu, Mukagasama Fais ahabwa Inka, mu gihe abandi bahabwa ibiribwa.

Umuyobozi w’aka Karere Bwana Niyomwungeli Hildebrand, yashimiye abitabiriye uyu muhango agira ati:”Uyu Munsi twizihiza Isabukuru y’Imyaka 35 Umuryango RPF-Inkotanyi umaze uvutse, Akarere kacu nako iyi myaka irashize tuwumenye ndetse watugejeje kuri byinshi”.

“Iby’Umuryango watugejejeho ntawabirondora, ariko kimwe kitajya kibagirana mu Mateka y’abatuye aka Karere, ni Inzara yarangwaga mu cyahoze ari Gikongoro, ariko aho RPF- Inkotanyi igereye mu gihugu ikimakaza Politiki yo kwihaza mu Biribwa, Inzara yaracitse.”

“Muri aka Karere, abana babonaga Amashuri bari mbarwa nk’uko mwabyumvise mu buhamya. Urugero nk’Akarere ka Nyamagabe hari Ishuri rimwe rya Kigeme. Kuri ubu, Amashuri ni menshi. Abana bajya kwiga mu Mashuri yisumbuye, Abanza, Incuke na Kaminuza.”

Asoza ijambo rye, yavuze ko nk’ubuyobozi bw’Akarere butaragera aho Impinduramatwara ya FPR-Inkotanyi yifuza.

Ati:”Hari byinshi bigihari byo gushyiramo imbaraga, harimo nko kuzamura urwego rw’Isuku ku baturage n’Abanyamuryango, kuzamura uburyo bwo kwita ku Bana bari munsi y’Imyaka Itanu tubarinda Igwingira n’Imirire mibi”.

Muri uyu Muhango, harahiye Abanyamuryango bashya barenga 80. Mu gihe mu Karere kose abagera kuri 500 mu Mirenge yose bamaze kurahirira kuba Abanyamuryango.

Umutsima wateguwe mu kwizihiza Imyaka 35, Umuryango RPF Inkotanyi umaze ubonye izuba

Abayobozi batandukanye bitegura gupfundura umutsima ngo basangire n’abaturage bishimira ibyagezweho

Ubuyobozi bw’akarere buri kugabira Inka MUKAGASAMA Fais wo mu mudugudu wa Kigarama/ Nyamugari

Abayobozi batandukanye bitegura gupfundura umutsima ngo basangire n’abaturage bishimira ibyagezweho

Abayobozi batandukanye bitabiriye ibirori bareba bimwe mu bikorwa abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bagezeho

UWAMARIYA Agnes,Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ari guha abana amata ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza buzira igwingira

Inzu yubakiwe MUKAMANA Marie Josee muri Kibanda/ Ngiryi

NIYOMWUNGERI Hildebrand umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe

Niyomwungeri Hildebrand ibumuso, Dr Kagwesage Anne Marie uhagarariye Governor hagati, Uwamahoro Clotilde perezida w’inama Njyanama, Uwamariya Agnes iburyo Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’umuturage

Umuyobozi w’akarere ashyikiriza inzuMukagasana Anastasie utuye mu mudugudu wa Kadoma/ Nzega

Ifoto y’u Rwibutso y’abayobozi b’akarere bariho n’abayobozi batandukanye bayoboye aka karere mu Myaka yatambutse

Abanyamuryango bashya barenga 80 barahiriye kwinjira mu muryango wa RPF Inkotanyi

Mushinzimana Joseph watanze ubuhamya

Uwayezu Prosper wavuze ibyagezweho n’umuryango RPF Inkotanyi mu kuzamura imibereho myiza yabaturage

Dr Kagwesage Anne Marie wari umushyitsi mukuru mu birori byo keizihiza isabukuru y’Imyaka 35 umuryango RPF Inkotanyi umaze ubayeho

Ibirori byatangiwe n’akarasisi k’abamotari n’Imodoka nabo bafite byinshi bakorewe n’umuryango RPF Inkotanyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *