“Iterambere ry’Ikoranabuhanga riracyafite Ibihato” – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame asanga gukorera hamwe mu rwego rwo gukuraho imbogamizi zituma hari abatagera ku ikoranabuhanga, aribyo byafasha kwihutisha iterambere ririshingiyeho. 

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga yiga ku iterambere rya telefone ngendanwa ya Mobile World Congress ibera i Kigali.

Iyi nama y’iminsi 3 ibereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, irarebera hamwe uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga kuri ubu rifungura amahirwe y’ejo hazaza.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Perezida Kagame yagaragaje ko mu gihe isi yinjiye mu cyerekezo gishya cy’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, ari ngombwa gukuraho imbogamizi zikirizitira, kandi bigakorwa mu buryo bwihuse.

Yagize ati:“Icyorezo kihutishije impinduka ziganisha ku cyerekezo gishya cy’iterambere riyobowe n’ikoranabuhanga, ba rwiyemezamirimo bacu bafite impano kandi bakiri bato nibo bayoboye izi mpinduka kandi dukomeje kubashyigikira. Urugero, ikoranabuhanga muri serivisi z’imari ritangiye kuzana impinduka zikomeye mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage bacu. Amahirwe y’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima ashobora guhindura uru rwego nayo aragaragara cyane, ibi bivuze ko dukwiye kuziba icyuho kigaragara mu kugera ku ikoranabuhanga mu buryo bwihutirwa.”

“Abanyafurika benshi ntabwo baragera ku ikoranabuhanga, uyu munsi muri Afurika niho harimo gukwirakwira telefone ngendanwa ku rugero rwo hejuru ugereranyije n’ahandi ku isi, ariko turacyafite urugendo rurerure n’ubwo dufite uburyo bwo gukemura ibibazo dufite uyu munsi. Kwishyira hamwe kw’ibihugu byubakiye ku muyoboro mugari w’itumanaho wihuta kandi wizewe, ni kimwe mu by’ingenzi bigize ubwo buryo.”

Perezida Kagame agaragaza ko Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango wa Smart Africa, ari inzego z’ingenzi zifasha Afurika muri uru rugendo kandi ko Afurika yishimira iyo nkunga.

Yashimye kandi ikigo GSMA ku ruhare kigira mu gukuraho imbogamizi zikizitira ikwirakwira ry’ikoranabuhanga, agaragaza ko imikoranire y’inzego zose ari yo yafasha gukuraho izo mbogamizi.

Iterambere ry’ikoranabuhanga rikomeje guhindura ubuzima muri Afurika, aho riyobowe n’imikoreshereze ya telefone zigendanwa. 

Uyu munsi abagera kuri miliyoni 490 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bakoresha telefone, gusa muri aba umuntu 1 kuri 4 ni we ukoresha murandasi.

Ibi bituma muri iki gice cy’isi, abadakoresha internet ari 59% ugereranyije no ku rwego rw’isi, ho biri ku rugero rwa 38%.

Iyi nama yitezweho gusiga itanze igisubizo cy’uburyo buri wese yagerwaho n’ikoranabuhanga bityo agashobora kwihuta mu iterambere.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *