Nyagatare: Kutagira Ibyangombwa by’aho batujwe byabashyize mu gihirahiro

Hari imiryango ikabakaba 300 yo mu Karere ka Nyagatare, ivuga ko imaze imyaka 16 itujwe ahitwa Gihorobwa muri ako Karere ariko kugeza ubu ntirahabwa ibyangombwa by’ubutaka bw’aho yatujwe.

Mu mwaka wa 2007 nibwo kuri ubu butaka bungana na hegitari 7 buri mu Murenge wa Nyagatare ku ikubitiro habanje gutuzwaho imiryango 7 y’Abanyarwanda bari birukanywe mu Tanzania, gusa nyuma y’aho ubuyobozi buza no kuhatuza n’abandi baturage bagiye baturuka hirya no hino mu gihugu batura mu buryo bw’Umudugudu, mu rwego rwo koroshya uburyo bwo kubagezaho ibikorwaremezo.

Ubutaka aba baturage batujweho mbere bwari ubw’undi muturage ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bw’icyo gihe ahitwa Mukirebe mu Murenge wa Rwimiyaga.

Ikibazo aho kiri ni uko yaba aba baturage batujwe, yaba n’uwo waguraniwe ubutaka bose ntawe ugira icyangombwa cy’ubutaka nubwo bose bakomeje kubukoresha ariko bakibaza iherezo kandi ngo badahwema kugaragariza ubuyobozi iki kibazo.

Uretse abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania nibo bubakiwe inzu bakihagera, nabo nyuma baza kwikashamo ubushobozi barazivugurura, mu gihe abandi baturage bo leta yabahaye ibibanza bariyubakira.

Ubwo butaka bubatsemo buracyari mu mazina y’uwitwa Asimwe Jackson ari nawe waguraniwe agahabwa ubundi butaka ahandi, ariko nawe akaba asanga iki kibazo cy’ibyangombwa gikwiye gukemuka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko hashyizweho itsinda rishinzwe gukemura ibibazo byose by’ubutaka biri mu Karere n’iki cy’aba baturage ba Gihorobwa.

Ku ruhande rw’aba baturage batujwe Gihorobwa basanga hakwiye gushakwa umuti w’iki kibazo mu buryo bwa burundu dore ko ngo bagiye bizezwa kenshi ko kigiye gukemuka ariko bagaheba. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *