Musanze: Yahunze Inkoni z’umugenda yakubitwaga, asakirana n’Imodoka ahasiga Ubuzima

Mu Karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, Umugabo yahasize Ubuzima nyuma yo gusakirana n’Imodoka ubwo yagendaga adandabira nyuma yo gukubitwa umugenda inkoni z’akabwana.

Amakuru THEUPDATE yabonye ni uko uyu Mugabo azwi ku mazina ya Mbarimombazi Raulent wari ufite imyaka 21 y’amavuko.

Yasakiranye n’iyi modoka nyuma yo gucika inkoni yakubiswe n’abakora Irondo ry’Umwuga, bivugwa ko yari afatiwe mu cyuho yiba.

Aya makuru kandi THEUPDATE yabonye, ni uko uyu mugabo yakubitwaga yambitswe n’amapingu.

N’ubwo yakubitwaga, bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Busogo mu Kagari ka Gisesero mu Mudugudu wa Gahanga ahazwi nko ku 101, basabye uwitwa Ntirenganya kureka gukubita Mbarimombazi, kuko babonaga ubuzima bwe buri kujya mu kaga.

Umwe mu baturage wabibonye, yagize ati:“Ntirenganya ashinzwe umutekano muri aka gace, twamubonye akubita Nyakwigendera afatanyije n’abandi bagabo babiri. namubwiye ko niba yakosheje bagomba kumugeza aho agomba gukurikiranwa ariko ntibamwicire mu nzira, ikindi kuba yari yambaye amapingu batangombaga kumuhohotera bigezaho”.

Undi yagize ati:“Nabonye uburyo bamukubitaga nibaza uburyo umuntu wambitswe amapingu akubitwa biranyobera. Bamukubise cyane.Bamukubitaga mu birenge, mu bitugu no mu mutima. Nyuma y’izi Nkoni, yafashwe n’ikizungera cyakurikiye Inkino bamukubise mu maso, agwa mu modoka ya Dayihatsu yatambukaga ahita yitaba Imana”.

Undi wabibonye ati:“Navaga aho bita kuri Sinyatire, ngeze aha nsanga uyu Nyakwigendera yakubiswe cyane. Yavaga amaraso mu Gutwi bigaragara ko no kugwa mu mpanuka y’Imodoka byatewe n’uko yari yatangiye guta ubwenge bihuhurwa n’Inkoni yakubiswe mu maso. Ndasaba ko nyuma y’ibi, Ubutabera bwakora akazi kabwo. ntibyumvikana uburyo umuntu akubitwa yambaye amapingu kandi Ubutabera buhari, ese Abanyerondo bahawe nande ububasha bwo gukoresha amapingu?”.

Uyu yasoje agira ati:“Niba Inkeragutabara zemerewe gukoresha amapingu, ntibivuze ko n’Abanyerondo bagomba kubyitwaza bagahohotera Abaturage uko bishakiye”.

Isoko ya THEUPDATE kuri iyi nkuru, yemeje ko Ishamii rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda rikorera mu Karere ka Musanze ryahamije aya makuru.

Riti:“Iyi mpanuka yatewe n’Umushoferi utagenzuye umuvuduko w’Imodoka. Tugiye gukomeza gukurikirana, kugeza hakamenyekanye amakuru yimbitse ku rupfu rwa Nyakwigendera”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *