Itariki y’Ubukwe bwa Kimenyi na Muyango yagiye hanze

Umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine witabiriye Irushanwa ry’Ubwiza rizwi nka Miss Rwanda 2019, bashyize hanze integuza y’Ubukwe.

Iyi nteguza, igaragaza ko bazakora Ubukwe ku wa 06 Mutarama 2024.

Bagiye kurushinga mu gihe ku wa 28 Gashyantare 2021, Kimenyi yari yambitse Impeta y’Urukundo Muyango, amusaba ko yazamubera Umugore.

Basanzwe babana ndetse bafitanye Umwana w’Umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.

Kimenyi aheruka kugirira Imvune ikomeye mu mukino wa Shampiyona w’Umunsi wa 9, ikipe ya As Kigali yatsinzwemo na Musanze FC igitego 1-0.

Iyi mvune yayigize ubwo yasohokaga agiye gukiza izamu agahura na Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Peter Agblevor, wamushinze amenyo y’inkweto amuvuna amagufa abiri y’umurundi.

Bivugwa ko Kimenyi yavunitse mu gihe yiteguraga gusezerana mu Mategeko na Muyango bikaza gusubikwa, gusa yamaze gufata Irembo.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *