Umunyamakuru wa IGIHE mu bugambanyi bugamije gufungisha Bruce Melodie

Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Emmy mu ruhando rw’Imyidagaduro, by’umwihariko akaba ari Umunyamakuru w’Igitangazamakuru gikorera kuri murandasi mu Rwanda kizwi nka IGIHE, aravugwaho kugambirira gufungusha Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie nk’Umuhanzi.

Ni nyuma y’uko hagiye hanze amajwi yumvikanamo kugira uruhare mu gufungisha uyu Muhanzi binyuze ku mukobwa babyaranye mu myaka 8 ishize .

Hashize iminsi Bruce Melodie ahishuye urwango afitiwe n’uyu Munyamakuru, avuga ko amwanga cyane.

Melodie yavuze ko Emmy mu bihe bitandukanye yakoze ibiganiro bimwerekeye bidafite ukuri agamije kumusebya, bityo ko kubiceceka abirambiwe.

Yunzemo ati: Uyu Munyamakuru ‘Emmy’, yanyatse amafaranga kugira ngo amvuge neza.

Mu ishize, mu ruhando rw’Imyidagaduro hakunze kuvugwa inkuru z’uko Umuhanzi Melodie yaba yarateye Inda Umukobwa witwa Agasaro Diane, gusa akana yaramwihakanye.

Amakuru THEUPDATE ifite, ni uko uyu Diane asigaye atuye muri Uganda.

Ni mu gihe uku kurebana ay’ingwe kuvugwa kuri aba bombi, kwabanjirijwe n’Ubucuti bw’akadasohoka bwabarangaga.

Umuzi w’iki kibazo, ushingira ku Nkuru Emmy yakoze ubwo yakubitanaga na Bruce Melodie mu bitaramo bya GUMA GUMA i Nyamirambo, abona uyu Muhanzi afatanye akaboko ku kandi n’umukobwa waje kuba Umugore we kuri ubu, icyo gihe Emmy yandika ko “Umukobwa wa kabiri Bruce Melodie yateye Inda yagaragaye”.

N’ubwo agatotsi kari kaje mu bahoze ari inshuti, ibintu byari bitarazamba.

Byaje guhumira ku Mirari ubwo Bruce Melodie yavaga gukorera Igitaramo mu Burundi.

Indi mpamvu, ishimangira uyu mwuka mubi, ni uko ngo Emmy yakoreshaga amakuru yakuraga ku rubuga yahuriragaho n’inshuti za Bruce Melodie mu buryo burwanya uyu muhanzi.

Nyuma y’uku gukurwa ku rubuga, Emmy yahise ahamagara Diane, ati:“Bruce Melodie yarakize amaze kugira amafaranga, ngwino tumurege bamuryoze ibyo yagukoreye byo kugutera Inda ndetse uzanahabwa Amafaranga arenga Miliyoni 16 Frw”.

Muri aya majwi yafashwe nk’Ubugambanyi, Emmy yumvikana abwira Diane ko hari abantu bashaka kumwifashasha kugira ngo bafungishe Bruce Melodie ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwinjire muri iyi Dosiye.

Umubano wa Bruce Melodie na Emmy umaze kurangira , nibwo hatangiye kugaragara ko Emmy na Bruce Melodie batumvikana .

Mu kizwi nka Space ikorerwa ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yakozwe n’uwitwa Godfather igahuza abarimo Abanyamakuru n’Abakunzi b’Imyidagaduro, bagaragaje ko babishimiye ibyo Emmy ashaka gukorera Bruce Melodie.

Aya makuru y’Umwuka mubi w’aba bombi agiye hanze nyuma y’uko Bruce Melodie ashyize hanze Indirimbo yakoranye n’Umuhanzi w’Umunyamerika ukomoka muri Jamaica, Shaggy.

Iyi ndirimbo bise ‘When She As Around’, imaze kurebwa n’abantu barenga Ibihumbi 600 ku Muyoboro wa YouTube.

Agasaro Diane bivugwa ko yabyaranye na Bruce Melodie, ateruye Umwana bivugwa ko babyaranye. (Ifoto n’iyo mu 2015).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *