Yarahitse ntiyagwa! Umubano wa Shaddyboo n’Umukunzi we wayenze

Umubano wa Uwimbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo ku Mbuga Nkoranyambaga na Manzi Jeannot, Umunyarwanda utuye muri Kenya washyizweho akadomo.

Kugeza ubu, nta n’umwe ukurikira undi ku Rubuga rwa Instagaram.

Mu bisanzwe, Manzi n’uyu mugore w’abana babiri ntibajyaga bahisha amarangamutima yabo ariko kugeza ubu nta n’umwe uvuga kuri mugenzi we.

Itandukana ry’aba bombi ryabanje kugirwa ibanga mu rwego rwo kwanga kwiteza Itangazamakuru ry’imyidagaduro.

Aba bombi kandi bamaze gusiba ubutumwa burimo n’ubwo kugaragarizanya urukundo babwiranaga mu bihe bitandukanye.

Muri Gicurasi 2022 nibwo Shaddyboo yatangaje ko afite umukunzi yihebeye ngo bari bamaze imyaka isaga itandatu ari inshuti z’akadasohoka.

Icyo gihe yagize ati:“Bitewe n’uko abantu banyerekaga ko nta mutima ngira w’urukundo, naberetse ko nanjye nakunda. Twari tumaze imyaka itandatu turi inshuti, yari inshuti yanjye.”

Mu mpera z’umwaka ushize Shaddyboo yari yerekanywe mu muryango w’umukunzi we. Icyo gihe, nabwo yagaragaje ibyishimo bidasanzwe avuga ko nyina w’umusore yahoraga amumwishyuza.

Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo ubusanzwe ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh banabanye nk’umugore n’umugabo mbere y’uko bahitamo gutandukana buri wese agaca ukwe mu 2016.

Kuva yatandukana na Meddy Saleh, ntabwo yongeye gushyira amakuru y’urukundo rwe hanze nubwo hatasibaga kuvugwa no gukekwa abasore batandukanye.

Amafoto

Shaddyboo yarakiwe mu Muryango wa Manzi.

 

Abana ba Shaddyboo yaberetse Manzi ndetse aranabishimira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *