Ishami ry’Urukiko Mpanabyaba Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rigiye gufunga

Abakurikirira hafi imikorere y’Inkiko mpuzamahanga basanga urugereko rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpanabyaba Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rutarakoze ibyo rwari rutegerejweho mu myaka 13 rumaze.

Batunga agatoki kandi uru rugereko kuba rukomeje kwicecekera ku mvugo z’urwango zibasira abavuga Ikinyarwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Mu kuboza 2010 ni bwo hashyizweho urugereko rwagombaga kurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda rwakoreragai i Arusha muri Tanzania irimo gushakisha no gucira imanza abakekwagaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi barai batarafatwa.

Gusa abakurikirira hafi imikorere y’uru rwego basanga rutarakoze ibyo rwari rutegerejweho.

Impuguke mu mategeko Me Aloys Mutabingwa usanga guceceka kw’uru rwego ku bwicanyi n’imvugo z’urwango byibasira abavuga Ikinyarwanda mu burasirazuba bwa Congo ari ugutsindwa gukomeye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane i Kigali Umwanditsi Mukuru w’uru rwego Abubacarr Tambadou yabajijwe ku kureka gukurikirana umunyemari Kabuga Felicien ufatwa nk’umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe abatutsi.

Yavuze ko n’ubwo Kabuga yafatiwe icyo cyemezo nta mwanzuro wafashwe wo kumugira umwere.

Biteganyijwe ko Tariki ya 31 Kanama uyu mwaka, uru rugereko ruzafunga burundu ibiro byayo biri i Kigali.

Gusa Abubacarr Tambadou yavuze ko imikoranire izakomeza kunozwa hagati yabo na Leta y’u Rwanda kugira ngo ubutabera bukomeze gutangwa.

Umwanditsi mukuru w’urwego rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe n’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga yavuze kandi ko ruzakomeza gukurikirana igezwa mu Rwanda rya Fulgence KAyishema uherutse gufatirwa muri Afurika y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *