Rwanda: Umudugudu uzwi nko kwa “Dubai” ugiye gusenywa

Umujyi wa Kigali ugiye gukuraho inzu zirimo n’izo mu Mudugudu w’ahazwi nko kwa Dubai zubatse mu buryo bunyuranye n’amategeko ku buryo zishobora gushyira ubuzima bw’abazituyemo mu kaga.

Izi nzu zigiye gukurwaho nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’Umujyi wa Kigali ugasanga hari izubatswe binyuranye n’amategeko, izindi zubakwa hatagendewe ku byangombwa byatanzwe.

Muri Mata 2023 ni bwo hamenyekanye ko inzu zubatswe mu Mudugudu uzwi nk’Urukumbuzi ‘Kwa Dubai’ ziri gusenyuka kuko zubatswe mu buryo butujuje ubuziranenge.

Urukumbuzi Real Estate iherereye mu Mudugudu w’Urukumbuzi, Akagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Wubatswe n’Umushoramari Nsabimana Jean ‘Dubai’.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yabwiye Radio Rwanda ko nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe, ubuyobozi bwatangiye gushyira mu bikorwa ibyo gukuraho inzu zubatswe mu buryo butemwe.

Ati “Ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje abantu bubatse mu buryo bunyuranye n’amategeko, hari abubatse nta ruhushya ndetse bamwe bakubaka mu mbago z’imihanda kandi ariho tuzanyura. Hari n’abubatse inzu zo guturamo ahagenewe ubuhinzi. Hari n’abo twabonye bubaka bagahindura ibyangombwa bahawe.’’

Mu Karere ka Gasabo hari inzu 14 zigiye gukurwaho, ziyongera ku zindi 12 ziri mu Murenge wa Jabana n’izindi ebyiri ziri muri Gatsata zose zubatswe binyuranye n’amategeko.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko ubugenzuzi bwo mu 2023 bwerekanye ko Umudugudu wo kwa Dubai, urimo inzu zitujuje ubuziranenge.

Ati “Hafashwe ingamba ko uwubatse uwo mudugudu ashyikirizwa ubutabera, ari kuburanishwa, abayobozi batakoze ibyo bagombaga gukora barakurikiranwe. Imiryango 28 yavanywe muri izo nzu, abatari bafite aho gucumbika, bafashwa kubona icumbi.’’

“Izo nzu 28 ziri mu nyubako esheshatu ziri muri uwo mudugudu nyuma yo gukora isesengura tugasanga izo nzu zitaturwamo hafashwe ingamba ko zikurwaho. Ba nyiri nzu bari gufashwa gukurikirana uwababeshye akabaha inzu zitujuje ubuziranenge. Twarakurikiranye tubona ko afite imitungo ihagije yo kubishyura.’’

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko ibiri gukorwa ari ugukumira ingaruka ziterwa no kubaka mu kajagari.

Ati “Kuba wafata ikiraro ukagikoramo inzu, ntabwo byemewe, igomba gukurwaho. Umujyi wa Kigali ntuzihanganira abantu batubahiriza amategeko y’imyubakire.’’

Kugeza ubu hari abayobozi bo mu Murenge wa Jabana bari gukurikiranwa ku makosa bakoze mu kazi yo kurebera iyubakwa ry’izo nzu.

Umujyi wa Kigali utanga ibyangombwa byo kubaka bigera ku 3000 buri kwezi mu kwirinda ingaruka z’imyubakire y’akajagari ifite ingaruka ku baturage n’igihugu muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *