Volleyball: Gatsinzi Venuste yasabye Imbabazi zo kugaruka muri APR VC arazihabwa


image_pdfimage_print

Umwe mu Bakinnyi nkingi ya Mwamba muri Volleyball y’u Rwanda kuri ubu, “Gatsinzi Venuste” yandikiye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu “APR VC” ayisaba Imbabazi ndetse yifuza kuyigarukamo.

THEUPDATE ifite amakuru ko yazihawe ndetse azanayikinira muri Round ya 3 ya Shampiyona ikinwa mu mpera z’iki Cyumweru.

Kuva Shampiyona yatangira mu Kwezi gushize, uyu mukinnyi yari ataragaragara mu kibuga, nyuma y’uko asinyiye Ikipe ya Gisagara VC kandi agifitiye APR VC amasezerano azageza mu Mpeshyi y’i 2025.

Nyuma yo gusinyira Amakipe 2, Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, ryamusabye kumvikana na APR VC ikamurekura cyangwa se akumvikana na GISAGARA byavugwaga ko yasinyiye, ikamureka akarangiza amasezerano muri APR VC.

Mu 2019, ari Kapiteni wa APR VC, yayihesheje Igikombe cya Shampiyona yehurukaga mu 2014.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *