Intsinzi ya Rayon Sports, Mukura VS&L na Musanze zasubije Shampiyona irudubi, Kiyovu, Police na AS Kigali zirarutanga

Imikino ya Shampiyona y’u Rwanda y’i 2023/24 yakinwe hagati muri iki Cyumweru, yasize ishyize mu keragati abakunzi b’amakipe atandukanye ku hazaza h’uzegukana Igikombe.

Ku wa Kabiri tariki ya 05 no kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Ukuboza 2023, hakinwaga imikino y’Umunsi wa 13 muri 30 izaranga Umwaka.

Ubaze umukino ku mukino, bivuze ko hasigaye imikino ibiri gusa hagasozwa imikino 15 ibanza ya Shampiyona.

Uyu munsi wasize amakipe akubanira Igikombe yongeye kwegerana mu buryo bugaragara, mu gihe kandi n’urugamba rwo kwikura mu makipe amanuka mu kiciro cya kabiri rwakomeje kuba ingume.

Ni umunsi utandukanye n’iyindi,  kuko waguyemo Imvura y’Ibitego ku rwego rudasanzwe.

Mu mikino Umunani (8) yakinwe, yasize Abanyezamu bahindukijwe inshuro 27.

Nyuma y’uko uyu munsi ushyizweho akadomo n’umukino wahuje Rayon Sports yari yakiriye Muhazi United yahoze ari Rwamagana FC, abakunzi ba ruhago bakomeje kujya mu rungabangabo rw’aho Igikombe kizajya ndetse bamwe batangira kugira amakenga y’uko amakipe yabo ashobora kwisanga mu kiciro cya kabiri ntagihindutse.

Kuri ubu, urutonde rwa Shampiyona ruyobowe na APR FC n’amanota 27, ikaba igubwa mu ntege na Rayon Sports FC ifite amanota 26, mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 26, Police FC ikaba ku mwanya wa kane n’amanota 25.

Amakipe ahatanira kutamanuka nayo akomeje kotsanya igututu, gusa ikomeje kwibazwaho ni AS Kigali, ikipe y’Umujyi wa Kigali iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16 akina shampiyona.

Iyi kipe yari mu zahataniraga ibikombe bitandukanye imbere mu gihugu, haribazwa icyayibayeho ku buryo yakwisanga ahantu nk’aha.

Zimwe mu ntsinzwi zatunguye abakunzi ba ruhago kuri uyu munsi, irimo iya Kiyovu Sports SC yanyagiriwe i Huye ibitego 4-1 na Mukura VS&L, AS Kigali yakubitiwe i Rubavu na Etincelles FC ibitego 4-2 ndetse n’ikipe ya Polisi y’Igihugu (Police FC) yanyagiriwe mu Bugesera na Bugesera FC ibitego 4-2.

Hari kandi umukino Gasogi United FC yongeye kwisubizamo ikuzo inganya n’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda (APR FC) 0-0, na Musanze FC yongeye kwibutsa amakipe ahatanira igikombe ko ihari nyuma yo gutsinda Amagaju FC ibitego 2-0 ndetse na Gorilla FC yatsindiwe mu Mujyi wa Kigali na Sunrise FC ibitego 2-0.

Shampiyona y’uyu Mwaka ni imwe mu zikomeje kugaragaza ugukubana kudasanzwe

 

Kunyagirwa kwa Kiyovu Sports SC, AS Kigali na Police FC ni kimwe mu byaranze Umunsi wa 13 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *