GASABO: Hatahuwe uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Ukuboza 2023, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (R FDA) yeretse itangazamakuru uruganda rwatahuwe rukora rwihishwa inzoga zitujuje ubuziranenge.

Uru ruganda ruherereye mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, rwafatiwemo litiro 23,410 z’inzoga yitwa Gikundiro, nyirarwo yakoraga nta cyangombwa afite kimwemerera gukorera inzoga muri urwo ruganda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko uru ruganda rwatahuwe nyuma y’amakuru yagiye agaragara y’uko hari inzoga zishyirwa ku isoko zitujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Nyir’uru ruganda rwakoraga inzoga mu buryo butemewe ukirimo gushakishwa, yahise atoroka, nyuma y’uko bigaragaye ko uruganda rwe rukora inzoga rutemewe ndetse n’inzoga yakoraga zitujuje ubuziranenge, akazishyira ku isoko abizi neza ko nta byangombwa yigeze ahabwa n’inzego zibifitiye ububasha bimwemerera gutangiza uru ruganda.”

ACP Rutikanga yaburiye abazi ko bakora kandi bakagurisha abanyarwanda ibiribwa cyangwa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kubihagarika batarafatwa kuko nta na rimwe abashaka gukira banyuze mu nzira nk’izi zo kwangiza ubuzima bw’abandi, bazigera bihanganirwa.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’imiti mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti, Nyirimigabo Eric, yavuze ko nta ruganda rwemerewe gutangira gukora rutarakorerwa ubugenzuzi.

Ati: “Mbere y’uko uruganda rutangira gukora, inyubako yarwo ibanza gusurwa hakarebwa niba yujuje ubuziranenge, nyirarwo agahabwa icyangombwa cya mbere, agatangira gukora ariko adashyira ku isoko kugira ngo habanze hasuzumwe niba urugendo igicuruzwa kinyuramo gikorwa rwose rwujuje ubuziranenge, icyo gihe agahabwa icyangombwa cya 2, hanyuma hakazabaho kwandikisha igicuruzwa kigahabwa ikirangantego, ibyo byangombwa uko ari 3 nta na kimwe yari afite kigaragaza ko yujuje ubuziranenge.”

Yagaragaje ko inzoga zakorerwaga muri urwo ruganda ziganjemo tangawizi na arukolo yo mu bwoko bwa ethanol n’ibindi utamenya ibyo aribyo, bityo ko inzoga yagiye ku isoko mu buryo nk’ubwo butemewe irikurwaho, akangurira abakunda agahiye n’ibindi binyobwa, kujya bagisha inama mu gihe babona bagize amakenga ku kinyobwa bagiye gufata.

Inzoga zose zafatiwe mu ruganda zajyanywe kumenwa mu kimoteri rusange cy’Umujyi wa Kigali giherereye mu murenge wa Nduba, mu gihe hagishakishwa nyir’uruganda.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.[Police]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *