CAF igiye kongera gukora Ubugenzuzi kuri Sitade ya Huye

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yandikiye Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda (Ferwafa), irimenyesha ko iteganya gukora isuzuma ku Kibuga (Tapi) iri muri Sitade ya Huye, mu rwego rwo gusuzuma niba yujuje ubuziranenge bwo kwakira Imikino mpuzamahanga ya CAF na FIFA yo ku rwego rwa mbere.

Iri suzuma rije rikurikira amakuru yatangajwe n’Ibihugu bya Zimbabwe na Afurika y’Epfo, byavuze ko iyi Tapi itujuje ubuzirange bwo gukinirwaho imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyo mu 2026.

Muri iyi mikino yakinwe mu Kwezi k’Ugushyingo uyu Mwaka w’i 2023, Zimbabwe yanganyije n’u Rwanda 0-0, mu gihe ari nako byagenze mu mukino yahakiriyemo Nijeriya, kuko amakipe yombi yaguye miswi y’igitego 1-1.

Ku ruhande rwa Afurika y’Epfo, yatsinze n’u Rwanda ibitego 2-0, mu mukino umutoza wa Afurika y’Epfo, Hugo Broos yatangarijemo ko atanyuzwe n’uwego iki Kibuga kiriho ndetse ko kitanakwiriye kwakira imikino iri ku rwego rw’iyi gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Iyi baruwa yandikiwe Ferwafa THEUPDATE twabashije kubonera Kopi, iragira iti:“Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), rirateganya gukora igenzura rwigenga ku Kibuga (Tapi) gikoramo kiri muri Sitade ya Huye, mu rwego rwo kureba niba koko cyujuje ubuziranenge bwao kwakira imikino mpuzamahanga yo ku rwego rwa mbere rwa CAF na FIFA”.

Muri iyi Baruwa, CAF yasabye Ferwafa nayo gukora iri genzura mbere y’uko iza gukora iryayo, nyuma CAF ikazatangaza imwanzuro wa nyuma.

Mu gihe iri genzura ryazasanga iki Kibuga (Tapi) itari ku rwego rwifuzwa, u Rwanda rwazashaka indi Sitade rwazajya rwakiriraho imikino mpuzamahanga irimo n’iyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyo mu 2026.

Imikino ikurikira yo gushaka iyi tike, iteganyijwe muri Kamena y’Umwaka utaha (2024), u Rwanda rukaba ruzacakirana na Benin na Lesotho, mu gihe ruzongera kwakirira mu rugo muri Werurwe y’i 2025 rukina na Nijeriya.

Hari amahirwe menshi ko u Rwanda rwakirira kuri Sitade Amahoro iri kuvugururwa, kuko biteganyijwe ko igomba kuba yuzuye bitarenze Gicurasi y’Umwaka utaha (2024).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *