Beach Volleyball: U Rwanda mu bihugu bizahatanira Itike Olempike ya Paris 2024

Mu gihe habura Amezi Umunani gusa ngo i Paris mu Bufaransa hakinirwe Imikino Olempike yo mu Mpeshyi, Impuzamashyirahamwe z’Umukino wa Volleyball ku Migabane itandukanye, zateguye imikino yo guhatanira itike mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku Mucanga.

Nka kimwe mu bihugu 12 bigize Akarere ka Gatanu ka Volleyball, u Rwanda rwahamije ko ruzitabira iri jonjora.

Iyi mikino ihuza Ibihugu byo mu Karere ka 5, izabera i Mombasa muri Kenta hagati ya tariki ya 19 na 24 Ukuboza 2023.

Uretse gutanga iyi tike, iyi mikino izaba inagamije gutanga itike y’imikino ya All African Games y’Umwaka utaha w’i 2024.

Ibihugu bitatu bizahiga ibindi, bizahita bikatisha itike yo kuzitabira imikino y’Igikombe cy’Afurika, aho abazayegukana bazahita bakatisha itike igana i Paris.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umuyobozi ushinzwe Tekinike mu Ishyirahamwe rya Volleyball, Madamu Gertrude Kubwimana yahamije iby’aya makuru.

Iyi mikino izabera muri Kenya, biteganyijwe ko izitabirwa n’Ibihugu birimo; Kenya, Egypt, South Sudan, Uganda, Tanzania, Somalia, Rwanda n’u Burundi.

Abakinnyi biteganyijwe ko bazahagararira u Rwanda ntagihindutse

Abagabo:

  • Olivier Ntagengwa ufatanya na Venuste Gatsinzi
  • Patrick Akumuntu Kavalo ufatanya na Gloire Niyonkuru
  • Fred Muvunyi ufatanya na Emmanuel Mugisha.

Abagore:

  • Valentine Munezero ufatanya na Penelope Musabyimana
  • Olivier Nzamukosha ufatanya na Benita Mukandayisenga
  • Albertine Uwiringiyimana ufatanya na Aloys Tuyishime.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *