Inteko rusange ya FIFA ya 73 yaranzwe no kongera gutora Infantino, kwikoma Politike mbi ivangira Siporo, gushinga Ishuri ryigisha Ruhago muri buri Gihugu no guhagarika Zimbabwe na Sri Lanka 

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Werurwe 2023, ku Murwa mukuru w’u Kigali mu Nyubako y’Imikino n’Imyidagaduro izwi nka BK Arena habereye Inama y’Inteko rusange ya FIFA ya 73.

Iyi nama yitabiriwe n’abasaga 2000, barimo Amashyirahamwe y’Umupira w’amaguru y’Ibihugu 208 mu 211 by’Ibinyamuryango bya FIFA.

Ibihugu bitari bihagararaiwe ni 3, birimo Zimbabwe na Sri Lanka byahanwe na Koreya ya Ruguru itohereje uyihagararira.

Uretse aya Mashyirahamwe, yitabiriwe kandi n’abayobozi b’Impuzamashyirahamwe ku Migabane itandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa b’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi FIFA.

Mbere yo gutangira iyi nama yitabiriwe na Perezida Kagame Paul w’u Rwanda, habajwe gufata Umunota wo kwibuka rurangiranwa muri Ruhago, Umunyabrazil Edson Arantes do Nascimento wamenyekanye nka Pelé witabye Imana mu Kuboza k’Umwaka ushize w’i 2022, ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru batabarutse mu Mwaka ushize.

Nyuma y’uyu munota, ku murongo w’ibyigwa hari hariho kwirukana no guhagarika bamwe mu banyamuryango banyuranyije n’amategeko ya FIFA, kugeza ku banyamuryango ibikorwa byaranze Umwaka w’Imikino muri FIFA, raporo y’uko Umutungo wakoreshejwe ndetse no gutora no komeza ingengo y’imari FIFA izakoresha hagati y’Umwaka w’i 2023-2026 no kugeza ku banyamuryango umutungo uzakoreshwa mu Mwaka utaha w’i 2024.

Afungura iyi nama, Gianni Infantino, yavuze ko nka FIFA bari gukoza imitwe y’intoki ku guhuriza hamwe abanyamuryango n’abandi bafite aho bahuriye na ruhago, ku kubagezaho gahunda irambye y’uburyo umupira w’amaguru wahuzwa no kubyara inyungu mu buryo burambye.

Ati:”Ibi bizahera mbere na mbere ku kwita ku mibereho y’abakinnyi. Ibi bizakorwa harebwa uburyo bahabwa umwanya uhagije wo kuruhuka mu gihe cy’imikino ndetse no kujya mu biruhuko mu gihe Shampiyona zarangiye.

Yunzemo agira ati:”Ni ingenzi kumva iyi ngingo. Kuko igihe hatabayeho kwita kuri ibi, byarangira ibyo dukora nta musaruro. Tugomba gushyira ku munzani mu gihe harebwa inyungu z’amakipe abakinnyi bakinira ndetse n’amakipe y’Ibihugu byabo. Hari bamwe mu bakinnyi bazenguruka hafi 1/2 cy’umubumbe w’Isi bava cyangwa bajya gukinira Ibihugu byabo. Ibi ndatekereza ko bigomba guhinduka vuba bidatinze”.

Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA muri Manda y’Imyaka 4 (2023-2027)

Uyu mugabo w’Imyaka 52 ukomoka mu Butaliyani yongeye gutorerwa kuyobora FIFA mu matora yabereye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Werurwe 2023, ubwo habaga inteko rusange ya FIFA ku nshuro ya 73. Kuri iyi nshuro akaba yari Umukandida rukumbi.

Yatowe ku bwiganze bw’i 100%, kuko abanyamuryango bose bamuhundajeho amajwi mu itora ryakorewe ku ikoranabuhanga.

Amaze gutorwa, yagize ati:”Mbashimiye ikizere mwongeye kungirira. Umuryango wange, abo dukorana, abari hano mwese, abafite aho bahuriye bose na FIFA, abakanyujijeho, komite nyobozi, abakunda mwese ndetse n’abanyanga, ndabakunda kuko uyu munsi ntabwo usanzwe kuri njye”.

Kuri njye, kuyobora FIFA ni iby’icyubahiro ntabona uko nsobanura.

Ati:”Ikizere mwangaragarije ntabwo nzabatenguha. Mbijeje ko dufatanyije tuzakomeza gukorera  ibyiza FIFA. Umupira w’amaguru uzakomeza gukwira ku Isi hose no mu banyamuryango 211 bose”.

Infantino yagiye kuri uyu mwanya mu 2016, asimbuye Umusuwisi Sepp Blatter.

Yongeye gutorwa mu 2019, iyi Manda izamugeza mu 2027 ikaba ari iya gatatu (3).

Ku buyobozi bwe muri FIFA, yateguye Ibikombe by’Isi 2 (2018 & 2022) ndetse n’ikizaba mu 2026 kizabera mu Bihugu bya Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Canada na Mexico.

Twibutse ko Infantino yemererwa n’amategeko kuzayobora FIFA kugeza mu 2031.

Perezida Kagame wari umushyitsi w’Imena muri iyi nteko rusange, yatunze agatoki abashaka kuvangira Siporo (Umupira w’amaguru) bitwaje Politike

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul wari umushyitsi w’imena muri iri nama y’inteko rusange, yikomye abayobozi mu bihugu bitandukanye mu Isi, bashaka kubiba Politike mbi muri Siporo.

Agaruka kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yagize ati:”Muri rusange Siporo n’imibereho ya muntu ntabwo wabitandukanya. By’umwihariko umupira w’amaguru ni kimwe mu byo bakunda kwihisha inyuma. Ibi ni mu gihe ugushyira hamwe mu Isi gukomeje kujya mu mazi abira”.

“Icyo Isi ikeneye ni ukureba ibyiza biva muri Siporo binyuze muri Politike, aho gushyira imbere igitanya abantu”.

Uku gushyira hamwe muri Siporo no kwirinda icyatanya abantu, Perezida Kagame yavuze ko ibi aribyo byagejeje Qatar kwakira Igikombe cy’Isi n’u Rwanda rukaba rwakiriye iyi nama y’inteko rusange ya FIFA ya 73.

Yakomeje agira ati:”Dukeneye kwima umwana Politike mbi muri Siporo. Ibi bikaba byaragaraye mu Mwaka ushize ubwo Isi yanengaga Qatar yakiriye Igikombe cy’Isi”.

“Aho kwita ku mpamvu Qatar yakiriye kiriya gikombe, twari kwibaza kuki itari kucyakira, hari imiziro ifite”.

“Reka turenge amateka, ahubwo dukorere hamwe mu nyungu za Siporo n’iz’abatuye Isi”.

Muri iri jambo rye kandi, Perezida Kagame yaboneyeho gushimira Qatar, avuga ko yateguye Igikombe cy’Isi kandi kikagenda neza n’ubwo yari yanenzwe n’abatari bacye.

Yanashimiye kandi Aregentine yacyegukanye, avuga ko ari kimwe mu bikombe by’Isi bizahora mu mateka ashingiye kuko cyateguwe.

Perezida Kagame kandi yanakomoje ku kuba FIFA yarongereye umubare w’amakipe azitabira Igikombe cy’Isi, avuga ko ibi biri mu iterambere rya ruhago ndetse ko n’amakipe yo ku Mugabane w’Afurika azabyungukiramo ntagushidikanya.

Ibihugu bya Zimbabwe na Sri Lanka byahagaritswe kuba Abanyamuryango ba FIFA

Ibi bihugu byahagaritswe binyuze mu matora yakozwe ubwo habaga iyi nama y’inteko rusange ku nshuro ya 73.

Zimbabwe yahagiritswe byemejwe n’abanyamuryango 199 muri 208 mu gihe Sri Lanka bari 197 muri 208.

Muri Mutarama uyu Mwaka, FIFA nibwo yahagaritse Ishyirahamwe rya ruhago muri Sri Lanka nyuma y’uko inzego bwite za Leta zinjiye mu miyoborere y’iri Shyirahamwe.

Aha FIFA yatangaje ko amatora ya Perezida w’iri Shyirahamwe yakozwe binyuranyijwe n’amahamwe agenga umupira w’amaguru yashyizweho na FIFA.

Aha, ngo Minisiteri ya Siporo yagize uruhare mu kwivanga mu matora ndetse no gushyira akanama kagenga siporo kanarimo Ishyirahamwe rya ruhago muri Sri Lanka, ibyo FIFA itakozwaga.

Mu 2022, FIFA kandi yahagaritse Ishyirahamwe rya Zimbabwe, ivuga ko inzego bwite za Leta naho zivanze mu miyoborere ya ruhago. Gusa, ibi birego iri Shyirahamwe ryabiteye Utwatsi n’ubwo FIFA itabyumvise.

Gusa, icyo gihe Leta muri Zimbabwe yatangaje ko ibyo FIFA yise kwivanga, byari bigamije guca Ruswa yavugwaga muri iri Shyirahamwe, abarikoramo batari ku rwego ndetse n’Ubusambanyi bwarivugwagamo.

FIFA yatangaje ko igiye gushyiraho Ishuri ryigisha Umupira w’amaguru muri buri gihugu kinyamuryango

Mu nama y’inteko rusange ya 73 ya FIFA, hatangarijwemo ko kuri iyi nshuro FIFA iri kwiga uburyo muri buri gihugu uko ari 211 igiye gushyiraho Ishuri ryigisha Ruhago.

Ibi byatangajwe na Prof. Arsène Wenger, ushinzwe Iterambere rya ruhago muri FIFA.

Wenger yatangaje ko aya ari amahirwe ku bakiri bato bakuranye inzozi zo guconga ruhago.

Ati:”Binyuze muri gahunda duteganya. Turateganya gushinga Ishuri ryigisha Ruhago muri buri gihugu kinyamuryango. Ibi bikazaha amahirwe buri mwana yaba Umukobwa cya Umuhungu, mu rwego rwo gushyira mu ngiro inzozi zo guconga bakuranye”.

Uyu mushinga FIFA yatangaje ko ugomba kuba washyizwe mu ngiro bitarenze mu Mwaka w’i 2026.

Aha kandi hanatangajwe ko hagiye guhita hashyirwaho Irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje Imyaka 17 mu Ngimbi n’Abangavu.

Wenger yavuze ibi bizakorwa binyuze muri gahunda zinyuranye zirimo guhugura abazatanga ubumenyi muri aya mashuri, ibi kandi bikazakorwa muri buri gihugu kinyamuryango.

Yavuze ko Umupira uzigishirizwa muri aya mashuri, uzaba ujyanye n’igihe ku buryo abazayarangizamo bazaba bari ku rwego rwo guconga ruhago yo ku rwego mpuzamahanga.

Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA muri Manda y’Imyaka 4 iri imbere

 

Image
Mu nteko rusange ya FIFA ya 73, Perezida Kagame yavuze ko Politike mbi idakwiye uruhare muri Siporo

 

Prof. Wenger yatangaje ko hagiye gushingwa Inshuri rya Ruhago muri buri gihugu

 

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *