Volleyball: Yakan Guma Lawrence yagarutse muri Gisagara nk’Umutoza


image_pdfimage_print

Tariki 15 Werurwe 2023, nibwo Ikipe y’Akarere ka Gisagara ya Volleyball, Gisagara Volleyball Club yatangaje ko yahaye amasezerano y’Umwaka umwe, uwahoze ari Umukinnyi mpuzamahanga w’u Rwanda mu mukino w’Intoki wa Volleyball, Yakan Guma Lawrence, asimbuye Fidèle Nyirimana wasezeye kuri iyi Kipe mu Byumweru bibiri bishize.

Nyirimana Fidèle yasezeye kuri iyi Kipe nyuma yo gutsindirwa mu mikino ya 1/2 mu Irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba ryabaye tariki ya 3-5 Werurwe 2023, gusa akaba yaregukanyemo umwanya wa gatatu (3).

Ubwo yasezeraga kuri iyi kipe, Ibaruwa THEUPDATE ifite kopi ivuga ugusezera kwe, yatangaje ko ari ku mpamvu ze bwite.

Yakan Guma Lawrence yatangiye Umwuga wo gutoza byemewe n’amategeko mu Mwaka ushize, nyuma yo gukura Lisense y’Ubutoza i Nairobi mu gihugu cya Kenya muri Kamena y’i 2022.

Amasezerano yagiranye na Gisagara Volleyball Club, avuga ko yayisinyiye Umwaka umwe ariko ushobora kongerwa hashingiwe ku musaruro azatanga.

Muri Mutarama y’uyu Mwaka (2023), Yakan Guma Lawrence we na bagenzi be barimo; Vincent Dusabimana, Flavien Ndamukunda na Emile Karera basezeye mu Ikipe y’Igihugu nyuma y’Imyaka isaga 15 bayikinira.

Nyuma yo gusinyisha Yakan Guma Lawrence, umuyobozi wa Gisagara Volleyball Club, Clovis Mudahemuka aganira na THEUPDATE yagize ati:

Nibyo koko twamusinyishije (Yakan Guma Lawrence). Twamuhaye amasezerano y’Umwaka ariko ashobora kongerwa hashingiwe ku musaruro azatwereka. Azatangira akazi bitarenze Icyumweru gitaha.

Bwana Clovis Mudahemuka yunzemo agira ati:

Intego z’Ikipe ntabwo zahindutse, ni ugutwara Ibikombe ariyo mpamvu twazana Guma usanzwe uzi uko bitwarwa. Muri uyu mujyo wo kwegukana Ibikombe, uretse Umutoza tumaze no gusinyisha abakinnyi bashya bane (4). Intego ni ukwegukana Ibikombe no kongera gutuma abakunzi b’Ikipe yacu bishima nk’uko byahoze mu minsi ishize.

Muri aba bakinnyi gisagara yasinyishije, harimo Umunyanijeriya Chriss Udah, wasinye amasezerano y’Umwaka umwe.

Agaruka ku makuru yari yamuvuzweho ko yakuwe ku mwanya wo kuobora Gisagara Volleyball Club, Clovis Mudahemuka yagize ati:

Ibyo kuba narahatiwe n’Inteko rusange yateranye tariki 12 Werurwe 2023 ntabwo ari byo.

Uretse gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball, Yakan Guma Lawrence yakiniye amakipe anyuranye mu Rwanda arimo; Kigali Volleyball Club, APR Volleyball Club na Gisagara Volleyball Club yamuhaye akazi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *