Rtd General Marcel Gatsinzi yashyinguwe


image_pdfimage_print

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yatanze ubutumwa bwihanganisha Umuryango wa Rtd General Marcel Gatsinzi anabizeza ko igihugu kizawuba hafi nk’uko amategeko ya gisirikare n’umuco nyarwanda bibiteganya.

Umuhango wo gusezera bwa nyuma nyakwigendera Rtd Gen. Marcel Gatsinzi wabaye Kuri uyu wa Kane iwe mu Kagarama mu Karere ka kicukiro, witabirwa n’abagize umuryango we, inshuti ndetse n’abakoranye nawe mu Ngabo z’uRwanda RDF no mu zindi nzego.

Nyuma hakurikiyeho igitambo cya misa cyo kumusabira kuri Paruwasi Regina Pacis i Remera.

Perezida Kagame yihanganishije Umuryango wa Rtd General Marcel Gatsinzi mu butumwa bwasomwe na Minisitiri w’Ingabo General Major Albert Murasira.

Rtd Gen. Marcel Gatsinzi yitabye Imana ku itariki ya 06 Werurwe 2023 aguye mu gihugu cy’u Bubiligi aho yarimo kuvurirwa indwara ya kanseri. Atabarutse afite imyaka 75 y’amavuko, akaba ashimirwa umurava yagaragaje mu nshingano ze n’uburyo yakundaga igihugu cye n’abanyarwanda muri rusange.

Madamu wa nyakwigendera Mukanaho Irene yashimiye Abanyarwanda n’ubuyobozi bw’igihugu uburyo bwakomeje kubaba hafi.

Rtd Gen. Gatsinzi Marcel, yashyinguwe mu irimbi rya gisirikari i Kanombe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *