“Imyaka 35 ya RPF-Inkotanyi imaze ishinzwe tuyibona nk’Imyaka 100” – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi aratangaza ko kubera urugamba rwa politiki n’intambara RPF yarwanye mu myaka 35 ishize, kuri bamwe bumva iyo myaka ari nk’ijana bityo abitanze bose muri urwo rugendo bakaba bakwiye icyubahiro.

Abanyamuryango babarirwa mu 2000 nibo bitabiriye Inama Nkuru y’Umuryango RPF Inkotanyi kuri iki Cyumweru.

Iyi nama ibaye ku ncuro ya 16 yahuriranye no kwizihiza imyaka 35 Umuryango RPF Inkotanyi umaze. Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Chairman w’uyu muryango yagaragaje ko iyi myaka ishobora kumvikana nk’aho ari mike kuri bamwe mu gihe ku bandi ari myinshi.

“Imyaka 35 uwashaka yayibona ko ari imyaka mike. Bamwe muri twe tuyibonamo imyaka myinshi cyane. Kuri twe tubyumva nk’aho ari imyaka 100 cyangwa irenze bishingiye ku byatumye RPF ibaho.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko mu rugamba rwa politiki n’intambara RPF yarwanye, ubwuzuzanye hagati y’abakuru n’abato bwabaye ingenzi aboneraho guha icyubahiro buri wese witanze muri urwo rugendo.

Mu rugendo nk’urwo nta muto, nta mukuru. Uko ungana kose, igihe cye iyo kigeze urabyitabira. Uru rugamba, uru rugendo rwa RPF rw’imyaka 35, rwitabiriwe cyane cyane n’abato ariko ndetse n’abakuru. Nta muto rero, nta mukuru.

Mu ngorane RPF Inkotanyi yahuye nazo nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo ikibazo cy’ingutu cy’amikoro ndetse n’abonetse akaza kwibwa na bamwe mu banyapolitiki b’icyo gihe.

“Umuminisitiri wa mbere, gusohoka agiye ku kazi ka Leta, afata amafaranga ngo agiye gufungura za ambasade hanze. Ndabyibuka ni ibihumbi 200$, aragenda n’ubu ntaragaruka.”

Perezida Kagame yagaragaje ko kwigobotora urwo rusobe rw’ibibazo u Rwanda rukongera kwiyubaka byasabye gukora amahitamo akomeye, yongera gushimangira amahitamo 3 y’u Rwanda rushya nyuma yo kwibohora ari yo: kuba umwe, kureba kure no kubazwa inshingano aribyo accountability mu rurimi rw’icyongereza.

Yavuze ko nubwo nta byera ngo de ibyagezweho muri iyi myaka byivugira ndetse bikaba byarahinyuje abategaga Abanyarwanda iminsi nyuma yo gusenywa na Jenoside ku buryo muri iki gihe u Rwanda ari igihugu gihamije ibigwi n’ibirindiro mu ruhando rw’amahanga.

Amafoto

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *