Rutsiro: Abaturiye Ikiyaga cya Ikivu bahangayikishijwe n’Ubugizibwanabi buhakorerwa

Hari abatuye Akarere ka Rutsiro mu mirenge ikora ku kiyaga cya Kivu basaba inzego z’umutekano gukumira ubugizi bwa nabi burimo ubujura, ubushimusi na magendu kuko iyo aba bajura basakiranye na bo hari abahaburira ubuzima.

Hakizimana Telesphore wo mu Kagari ka Karambi, wahoze mu bugizi bwa nabi bukorerwa mu kiyaga cya Kivu, akabufungirwa imyaka 6; yemeza ko uyu munsi yabizibukiriye kandi yazinutswe.

Akagali ka Karambi kavugwamo umubare munini w’urubyiruko rwishora mu bikorwa by’ ubujura batakarizamo n’ ubuzima

Mu nama yateranyije abatuye aka kagari n’inzego z’umutekano, abaturage barimo n’abiyemerera ko abana babo bapfiriye mu kiyaga cya Kivu bishoye muri ibyo bikorwa bibi, bagaragaza impamvu zituma iki kibazo gikomeje kuba agatereranzamba.

Polisi yijeje abaturage kwongera imbaraga mu guhangana n’abishora mu bugizi bwa nabi mu Kivu ariko isaba ubufatanye bwa buri wese.

Imibare igaragaza ko, kuva mu Ukwakira 2022 kugeza Werurwe uyu mwaka, mu mirenge ikora ku kiyaga cya Kivu, inzego z’umutekano  zafunze abantu 14 bakurikiranweho ibyaha  bihungabanya umutekano wo mu mazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *