Imikoranire na Niyo Bosco na Sunday Entertainment yashyizweho akadomo

Nyuma y’Ukwezi kurengaho iminsi mike Umuririmbyi Niyokwizera Bosco wamamaye nka Niyo Bosco, asinye amasezerano y’imikoranire na Sunday Entertainment Sosiyete ireberera inyungu z’abahanzi, aba bombi bamaze gutandukana.

Niyo Bosco wari warashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Sunday Entertainment byamaze guseswa , iyi sosiyete yatangaje ko amazezerano yamaze guseswa hagati y’impande zombi.

Tariki ya 1 Mutarama 2023, ni bwo Niyo Bosco yasinyanye na Sunday Entertainment Group Management amazezerano yo kureberera inyungu ze nk’umuhanzi bamukorera buri kimwe kugira ngo umuziki we ugere ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma y’Umwuka mubi wavugwaga hagati y’impande zombi, Sunday Entertainment yashyize ivuga ko yamaze gutandukana n’uyu muhanzi.

Mu itangazo yasohoye yagize iti:

Umuhanzi Niyokwizera Bosco uzwi nka Niyo Bosco, ntabwo akiri mu barebererwa inyungu na Sunday Entertainment Group Management.

Niyo Bosco yari yinjiye mu mikoranire n’iyi sosiyete nyuma yo gutandukana na MIE Empire ya Murindahabi Irene wamwinjije mu muziki imyaka 4 ishize.

Atandukanye na Sunday Entertainment nta ndirimbo n’imwe ashyize hanze, gusa iyo bateguje yari bujye hanze mu mpera za Mutarama ntabwo yasohotse.

Kuri ubu, Niyo Bosco ni Umuhanzi wigenga.

Niyo Bosco yasohoye indirimbo nshya ikangurira kug - Inyarwanda.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *