Rugby: Lion de Fer yatangiye imikino yo kwishyura itsinda Thousand Hills, Pumas Kamonyi ikomeza kugorwa no kubona intsinzi

Nyuma y’Ukwezi hafi n’igice imikino ya Shampiyona ya Rugby y’ikiciro cya mbere 2022/23 isubitswe, mu mpera z’Icyumweru gishize yari yagarutse, hakinwa imikino yo kwishyura hakinwe ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Uyu munsi wari umunsi wa Gatandatu (6) wa Shampiyona ari nawo wa mbere w’imikino yo kwishyura.

Wari utegerejweho imikino itatu (3), irimo ibiri (2) yabereye mu Mujyi wa Kigali ku Kibuga cyo kuri Croix Rouge n’umwe (1) wakiniwe mu Karere ka Kamonyi ku Kibuga cya Misizi (Misizi Ground).

Imikino yabereye mu Mujyi wa Kigali irimo uwahuje Kigali Sharks yari yakiriye Resilience RFC yo mu Karere ka Rusizi, n’uwahuje Lion de Fer yari yakiriye Thousand Hills mu mukino w’ishiraniro.

Bucyeye bwaho, ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023, Pumas Kamonyi yakiriye Muhanga Thunders, muri Deribi (Derby) yo mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu mikino yakinwe ku wa Gatandatu, ku ikubitiro guhera saa 14:03, Kigali Sharks na Resilience RFC zari zitangiyee gucakirana, iminota 40 y’igice cya mbere irangira Kigali Sharks iyoboye umukino ku 7-0, mu gihe umukino muri rusange warangiye n’ubundi iwutsinze mu manota 17-12.

Nyuma y’uyu mukino, hakurikiyeho umukino wari utegerejwe n’abatari bacye, aho Lion de Fer yari yakiriye mukeba wayo w’ibihe byose, Thousand Hills.

Amakipe yombi yinjiye mu Kibuga, Lion de Fer iri ku mwanya wa mbere, mu gihe yagwagwa mu ntege na Thousand Hills, kongeraho ko Lion yari yaranatsinze umukino ubanza, ibi bikarushaho kongerera ibirungo uyu mukino.

Impande zombi zari zakoze ku ntawro zose zazifasha kwegukana uyu mukino, gusa amahirwe yasekeye Lion de Fer yegukana uyu mukino ku kinyuranyo cy’amanota 3, kuko umukino warangiye iwutsinze ku manota 24-21, mu gihe igice cya mbere cyari cyarangiye Thousand Hills icyegukanye ku manota 15-08.

Ku Cyumweru, Pumas Kamonyi yatsindiwe mu rugo na Muhanga Thunders amanota 07-117, ikomeza kugorwa no kubona intsinzi kuko nta mukino n’umwe iratsinda kuva mu Kwakira 2022, ubwo iyi Shampiyona yakinwaga.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa gatandatu (6) wa Shampiyona, urutonde ruracyayobowe na Lion de Fer n’amanota 25, Thousand Hills ku mwanya wa kabiri n’amanota 17, Kigali Sharks 14, Muhanga Thunders 13, Resilience 08, Pumas Kamonyi 00 ku mwanya wa nyuma.

Aganira n’Itangazamakuru nyuma yo gutsinda Thousand Hills, Kamali Vicent utoza Lion de Fer yagize ati:

Iyi ntsinzi ivuze byinshi ku ikipe yange, ndetse nahamya ntashidikanya ko Igikombe turi kugikozaho imitwe y’Intoki.

Wari umukino ukomeye ku ruhande rwacu, kuko igice cya mbere twakirangije turushwa amanota 7. Ibi bikaba byadushyiraha ku gitutu.

Ndashimira abakinnyi bange uburyo bitwaye mu gice cya kabiri, kuko bakurikije amabwiriza nabaye mu kiruhuko.

Imikino iracyahari, kuko nibwo tugitangira imikino yo kwishyura, ariko gutsinda Thousand Hills nk’umukeba wacu nimero ya mbere, navuga ko kukigeraho cya 90% Igikombe cya Shampiyona kiri mu biganza byacu.

Muhire Yvan, umutoza wungirije wa Thousand Hills we yagize ati:

Twaje muri uyu mukino dushaka intsinzi ariko amahirwe ntabwo yadusekeye. Ndashimira mukeba ku ntsinzi yegukanye.

Igice cya mbere twitwaye neza, gusa mu gice cya kabiri twabaye nk’abacika intege, baduca mu rihumye dutakaza umukino gutyo.

Nibyo Lion de Fer idutsinze umukino wo kwishyura twaranatakaje ubanza, ariko ntabwo navuga ko birangiye, ahubwo abakunzi b’ikipe yacu bakomeze kuyiba hafi kuko natwe kwegukana Igikombe cya Shampiyona turacyabifite mu biganza.

Agaruka ku ishusho yasizwe n’umunsi wa mbere w’imikino yo kwishura, Bwana Kamanda Tharcisse, umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda yagize ati:

Ni umunsi utangiranye ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru, by’umwihariko umukino wahuje Lion de Fer na Thousand Hills werekanye ko umukino wa Rugby mu Rwanda umaze kugera ku rwego rwo hejuru.

Ushingiye ku mikino yakinwe uyu munsi, abakunzi b’umukino wa Rugby bakwitegura imikino izaba iri ku rwego rwo hejuru, kuko buri kipe izaba ikina buri mukino nk’uwanyuma.

Amafoto

Image

Image
Thousand Hills ntabwo yahiriwe n’umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura mu mukino wayihuje na Lion de Fer

 

Image
Lion de Fer yongeye gutsinda Thousand Hills mu mukino wo kwishyura wa Shampiyona

 

Image

Image

Image
Resilience RFC ntiyahiriwe n’urugendo, kuko yatsindiwe mu Mujyi wa Kigali wa Kigali Sharks

 

Image
Pumas Kamonyi yatsindiwe mu rugo na Muhanga Thunders amanota 07-117

 

Image
Muhanga Thunders RFC

 

Image
Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse i bumoso na Robert Bwali ushinzwe iterambere ry’umukino wa Rugby mu Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika, bakurikiranye imikino yo kuri uyu wa Gatandatu.

 

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *