Ben Moussa yashimagije Byiringiro Lague anamwifurika Ishya n’Ihirwe mbere yo kwerekeza muri Sandvikens IF

Rutahizamu mpuzamahanga w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Lague Byiringiro yasezeye ku bakunzi ba APR FC yari amazemo Imyaka itandatu (6) mbere yo kwerekeza mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu (3) mu gihugu cya Suwede.

Umutoza Ben Moussa utoza APR FC kuri ubu, afatwa nk’uwakomeje gufasha uyu mukinnyi kuguma ku rwego kugeza yongeye kubona ikipe yo ku Mugabane w’u Burayi.

Moussa avuga ko Byiringiro Lague yari umukinnyi w’ingenzi kuri APR FC mu rugendo rwayigejeje ku kwegukana ibikombe bine (4) bya Shampiyona, bikaba akarusho kuba yari mu ikipe yakoze agahigo ko kudatsinda mu gihe cy’imikino 50 ya Shampiyona hagati ya Nyakanga 2019 na Gashyantare 2021.

Ben Moussa agaruka ku ruhare rwa Byiringiro Lague yagize ati:

“Uyu rutahizamu yakoze ibyo yari ashoboye mu gihe yari amaze muri APR FC, natwe tukaba ntacyo tumushinja kuko yaduhaye ibyo yari ashoboye. Ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba twagize. Turamwifuriza ishya n’ihirwe mu ikipe nshya yerekejemo”.

Yunzemo ati:”Yazamuye urwego rwe rwo guconga ruhago. Kandi ndizera ko azanakomerezaho mu ikipe yerekejemo, ibi bikaba aribyo mwifuriza”.

Ku myaka 20, Byiringiro Lague nibwo yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu nkuru ‘Amavubi’, mu mukino yakinnyemo na Ivory Coast mu 2019 mu Kwezi kwa Werurwe, mu mukino wo gushaka Itike y’Igikombe cy’Afurika.

Ku rwego mpuzamahanga, yakinnye umukino we wa mbere tariki ya 26 Mutarama 2020, ubwo yinjiraga mu Kibuga asimbuye Iradukunda Bertrand wari umaze kuvunika mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Togo ibitego 3-2.

Uyu ukaba wari umukino w’Irushanwa rya (African Nations Championship ‘CHAN’) ryaberaga mu gihugu cya Kameroni.

Biyiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi bagiye barokora APR FC aho rukomeye, muri uyu mukino yari ahanganye na Kiyovu Sports

 

Ben Moussa utoza APR FC yavuze ko iyi kipe ibuze umukinnyi ukomeye, ariko ko aho agiye ariho heza kurushaho, anamwifuriza Ishya n’Ihirwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *