Byiringiro Lague yasezeye kuri APR FC mbere yo kwerekeza muri Suwede

Spread the love

Rutahizamu mpuzamahanga w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Lague Byiringiro yasezeye ku bakunzi ba APR FC yari amazemo Imyaka itandatu (6) mbere yo kwerekeza mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu (3) mu gihugu cya Suwede.

Byiringiro Lague yakinnye umukino we wa nyuma muri APR FC kuri iki Cyumweru, umukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona wahuje APR FC na Rayon Sports kuri Sitade Huye.

Gusa ntabwo iyi kipe yakinagamo (APR FC) yahiriwe n’uyu mukino, kuko yawutsinzwemo igitego 1-0 cyatsinzwe na Ngendahimana Eric ku munota wa 32 w’umukino.

Nyuma y’uyu mukino, uyu rutahizamu yasezeye ku bakunzi b’iyi kipe yari amazemo Imyaka itandatu (6), aho yababwiye ko ariyo kipe ya mbere akunda ndetse izanamuhora ku Mutima.

Yagize iti:“Ubwo nagurwaga na APR FC nagize ibishimo ntabona uko nabasobanurira, gusa igihe cyo kugenda kirageze. Nagiriye ibihe byiza muri iyi kipe, ku buryo ntashobora kwibagirwa na rimwe urukundo neretswe na buri umwe mu bagize iyi kipe”.

“Ndizera ko umunsi umwe nzayigarukamo”

Ku myaka 22 y’Amavuko, Byiringiro Lague yari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’inkingi za mwamba muri APR FC mu bihe bitandukanye, aho yayifashije kwegukana ibikombe 4 bya Shampiyona.

Yari umwe mu bari muri APR FC yakoze agahigo ko kumara imikino 50 idatsinzwe, agahigo yakoze hagati ya Nyakanga 2019 na Gashyantare 2021.

Kuri iyi ngingo, yakomeje agira ati:

“Nagiranye na APR FC ibihe bidasanzwe byaranzwe n’intsinzi. Ibi bikaba byarabaye kuva ku munsi wa mbere nageraga muri iyi kipe. Byabaga akarusho gukorana imyitozo na bagenzi banjye, bikanezeza mu gihe cy’umukino, by’umwihariko gukinira imbere y’abafana bagushyigikira uko bwije n’uko bukeye”.

“Navuga nagize igihe gikwiriye no gukina mu ikipe nagombaga gukinamo. Ni ikipe yamfashije kugera kuri byinshi mu rugendo rwanjye rwa ruhago by’umwihariko imbere mu gihugu”

Nk’umwe mu bakinnyi bavuye mu Ishuli ry’umupira w’amaguru rya APR FC, avuga ko kwerekeza mu ikipe ya Sandviken IF biri mu mugambi we wo kuzamura urwego rwe rwa ruhago ndetse no gukina bya kinyamuwuga. Akaba yiteze ko iyi kipe yo muri Suwede izabimufashamo.

Ati:”Gukina ku Mugabane w’u Burayi ni kimwe mu nzozi za buri mukinnyi, ku ruhande rwanjye navuga ko zibaye impamo. Barumuna banjye nabo bazamfatiraho urugero bityo nabo bazakure berekeje amaso ku gukina bya kinyamwuga”.

Byiringiro Lague wazamuwe muri APR FC muri Mutarama y’i 2018, muri Mata 2021 yerekeje mu gihugu cy’Ubusuwisi mu ikipe ya FC Zürich gukoramo igeragezwa nyuma y’uko iyi kipe yari yamubengutswe, gusa ntabwo yahiriwe.

Ubwo yajyaga muri iri geragezwa, byari byavuzwe ko yatanzweho Ibihumbi 130 by’Amayero yafuzwaga na APR FC, gusa aza kudahirwa nyuma y’Ibyumweru bibiri (2) yamaze muri iyi kipe.

Ku myaka 20, Byiringiro Lague nibwo yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu nkuru ‘Amavubi’, mu mukino yakinnyemo na Ivory Coast mu 2019 mu Kwezi kwa Werurwe, mu mukino wo gushaka Itike y’Igikombe cy’Afurika.

Ku rwego mpuzamahanga, yakinnye umukino we wa mbere tariki ya 26 Mutarama 2020, ubwo yinjiraga mu Kibuga asimbuye Iradukunda Bertrand wari umaze kuvunika mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Togo ibitego 3-2.

Uyu ukaba wari umukino w’Irushanwa rya (African Nations Championship ‘CHAN’) ryaberaga mu gihugu cya Kameroni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *