Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukomoka mu Bufaransa, Zinedine Zidane ni umwe mu bakinnyi bakoze igikorwa kitazava abantu mu mutwe ubwo yakubitaga umutwe Marco Matteraz mu gatuza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2006.
Zinedine Zidane uzwi ku izina rya Zizou yanyuze mu makipe akomeye arimo Juventus na Real Madrid, mbere yo gusezera ku mupira w’amaguru burundu nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2006 cyaberaga mu Budage.
Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa niyo yari yageze ku mukino wa nyuma yesurana n’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani, Zinedine Zidane kuri uyu mukino niwe wafunguye amazamu atsindira igihugu cye cy’u Bufaransa ku munota wa 7.
Marco Matteraz wakiniraga ikipe y’igihugu y’u Butaliyani yaje gutsinda igitego cyo kwishyura akoresheje umutwe ku munota wa 19, ndetse bituma iminota 90 y’umukino irangira ari igitego 1-1.
Hongeweho iminota 30 nk’ibisanzwe kugira ngo hamenyekane uwegukana igikombe, bigeze ku munota 110 Zidane wifuzaga gutwara igikombe byamugendekeye uko atari yabiteguye, asiga abakinnyi bagenzi be mu rugamba rwo gushaka iki gikombe.
Yanyuze kuri Marco Matteraz amubwira amagambo, nawe asubira inyuma nta kuzuyaza amukubita umutwe mu gatuza.
Matteraz yahise agwa hasi bituma umusifuzi afata icyemezo cyo gutanga ikarita itukura kuri Zidane, maze ikipe y’igihugu y’u Bufaransa basigara ari abakinnyi 10 mu kibuga.
N’ubwo u Bufaransa bwakinnye butuzuye bwihagazeho, burangiza iminota 30 bukinganya igitego 1-1 hitabazwa penariti, kuri penariti niho u Bufaransa bwatwariwe igikombe kuko batsinzwe 5-3, byatewe na David Trezeguet wari wateye penariti ya 2 ku giti cy’izamu bituma u Bufaransa burushwa gutyo.
Benshi barebye uyu mukino bibajije icyatumye Zidane akubita umutwe Marco Matteraz ndetse hakavugwa n’ibihuha ko uyu mukinnyi ukomoka mu Butaliyani yari atutse Zidane igitutsi gikomeye kuri mama we, bigatuma nawe agira umujinya w’umuranduranzuzi ariko siko bimeze.
Mu magambo ya Marco Matteraz yitangarije impamvu yakubiswe umutwe agira ati:
Yambwiye ko ari bumpe umupira we yari yambaye umukino nurangira, namubwiye ko ntawemera ahubwo ko nahisemo mushiki we.
Aya magambo niyo yarakaje Zidane kuri ruriya rwego.