Igikombe cy’Amahoro: APR FC yakatishirije itike y’umukino wa nyuma kuri Kiyovu Sports

Kuri iki Cyumweru, Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo, yari yakiriye umukino wa 1/2 wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro hagati ya Kiyovu Sports na APR FC. 

Uyu mukino ukaba wari ugamije gutanga indi kipe ya kabiri igera ku mukino wa nyuma, kuko kuri uyu wa Gatandatu n’ubu iyi Sitade yari yakiriye umukino wahuje Rayon Sports na Mukura VS&L, uyu ukaba wararangiye Rayon Sports ikatishije itike y’umukino wa nyuma nyuma y’uko amakipe yombi anaganyije igitego 1-1, mu gihe umukino ubanza wari wabereye i Huye wari warangiye Mukura VS&L ihatsindiwe ibitego 2-3.

Uyu mukino wahuzaga APR FC na Kiyovu Sports warangiye APR FC iwegukanye n’intsinzi y’ibitego 1-2, binayihesha itike yo kujya ku mukino wa nyuma tariki ya 03 Kamena 2023, umukino uzabera kuri Sitade ya Huye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’Igihugu.

Kubona iyi tike ntabwo byoroheye APR FC, kuko yaje muri uyu mukino isabwa gutsinda, mu gihe kunganya 0-0 byari kuyisezerera, kuko yari yijijwe igitego mu mukino ubanza.

Ku ruhande rwa Kiyovu Sports, yari ifite amahirwe arenze amwe yo gukomeza, kuko n’iyo umukino urangira itinjijwe igitego yari guhita ikatisha itike y’umukino wa nyuma iherukaho mu 2019 ubwo yatsindwaga na AS Kigali.

Ku munota wa 11 gusa w’umukino, Kiyovu Sports yashimangiye ko koko ishaka kugera ku mukino wa nyuma, dore ko yari yaraye izi neza ko mukeba wayo w’ibihe byose ‘Rayon Sports’ yari yaraye ahageze.

Kuri uyu munota, ibifashijwemo na Norodien Riyaad yahise inyeganyeza inshundura, abakunzi bayo batangira kwizera kujya ku mukino wa nyuma, mu gihe aba APR FC bari muri Sitade yitiriwe Pelé bari batangiye kumanjirirwa bibaza ahaza kuva ibitego 2, kuko kunganya 1-1 ubwabyo bitari bihagije, hari bwitabazwe penaliti.

Uyu musaruro niwo warangije igice cya mbere, amakipe yombi ajya kumva inama z’abatoza.

Iminota 45 y’igice cya kabiri cy’umukino yatangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa APR FC yasabwaga ibirenze ibikenewe, mu gihe Kiyovu Sports yarindaga ibyo yari imaze kugeraho.

Ku munota wa 45 gusa, ni ukuvuga igice cya kabiri kigitangira, rutahizamu wa APR FC, Nshuti Innocent yahise anyeganyeza inshundura zari zirinzwe na Kimenyi Yves.

Nyuma y’iminota 11 gusa igice cya kabiri gitangiye, Ishimwe yahise anyeganyeza inshundura ku nshuro ya kabiri, APR FC iba igize ibitego 1-2.

Uyu musaruro ni nawo warangije uyu mukino, APR FC ikatisha itike y’umukino wa nyuma, mu gihe Kiyovu Sports yaririye mu myotsi, ikaba isigaje urugamba rwo kwegukana Shampiyona.

Nyuma yo kubona iyi tike, APR FC izacakirana na Rayon Sports baherukaga guhurira ahantu nk’aha mu 2016 mu mukino wakiniwe kuri Sitade Amahoro i Remera, warangiye Rayon Sports yegukanye igikombe ku ntsinzi y’igitego kimwe ku busa (1-0) cyatsinzwe na Ismail Diarra icyo gihe.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *