Basketball: Mushumba Charles yagizwe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu

Mushumba Charles usanzwe utoza Ikipe ya IPRC y’Amajyepfo (IPRC-South), yahawe akazi ko kuzatoza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika (FIBA Afro-CAN), imikino izabera i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzaniya guhera tariki ya 17 kugeza ku ya 23 Kamena 2023.

Izi nshingano, Mushumba yazihawe n’Umunyasenegal Cheikh Sarr usanzwe ari umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagabo n’abagore.

Bwana Cheikh Sarr, yahisemo kwibanda ku ikipe y’Igihugu y’abagore izakina imikino y’igikombe cy’Afurika kizabera mu Rwanda guhera tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 06 Kanama 2023.

Mushumba wahawe izi nshingano, yakanyujijeho muri uyu mukino ubwo yari Umunyeshuri wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare mu 1997, mbere y’uko agirwa umutoza wayo mu bagore n’abagabo mu 2002.

Ubwo azaba ari mu gihugu cya Tanzaniya, azaba yungirijwe na Yves Murenzi, usanzwe ari umutoza mukuru wa United Generation Basketball (UGB).

Iyi mikino igamije guteza imbere Basketball by’umwihariko mu bakinnyi bakina kuri uyu Mugabane.

Gusa, mu rwego rwo gufasha amakipe y’Ibihugu gutanga umusaruro, yemerewe gukoresha abandi bakinnyi babiri (2) b’Abanyamahanga.

Bivuze ko mu bakinnyi 12 bitabira iyi mikino muri buri kipe, 10 bagomba kuba ari abo mu gihugu.

Amakipe azakura itike mu gihugu cya Tanzaniya, azitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika kizabera mu gihugu cya Angola i Luanda guhera tariki ya 07 kugeza ku ya 16 Nyakanga 2023.

Iyi mikino y’Akarere ka Gatanu (5) u Rwanda ruzitabira, igizwe n’amakipe y’Ibihugu arimo; U Burundi, Djibouti, Egypt, Ethiopia, Kenya (yanamaze kubona itike), u Rwanda, Somalia, South Sudan, na Tanzania.

Muri iyi mikino, uretse Kenya ifite itike, andi makipe asigaye azishakamo indi imwe izayiherekeza.

Uretse mu Karere ka Gatanu, akarere ka Mbere (Zone 1), kabarizwamo amakipe y’Ibihugu bya Algeria, Libya na Tunisia, nabo bategerejwe gukina imikino yo gushaka iyi tike, imikino ikaba izatangira tariki ya 21 kugeza ku ya 25 Kamena 2023.

Gusa, Igihugu kizakira iyi mikino y’amajonjora kikaba kitaramenyekana.

Ubwo iyi mikino y’Igikombe cy’Afurika yaherukaga gukinwa mu 2019, ikipe y’Igihugu ya DR-Congo niyo yayehukanye itsinze ku mukino wa nyuma Kenya, mu gihe Angola yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Marocco.

Aya makipe uko ari ane (4), akaba anafite itike yo kuzakina iyi mikino, atiwe ayishakira mu majonjora.

Uretse aya makipe ane (4), andi yamaze gukatisha itike yo kuzitabira iyi mikino, arimo; Kameroni yegukanye igikombe cy’Akarere ka Kane (Zone 4) na Mozambique yegukanye igikombe mu Karere ka Gatandatu (Zone 6).

Mushumba Charles yahawe akazi ko gutoza ikipe y’Igihugu mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *