Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro cy’Umwaka w’i 2022/23, nyuma yo gusezerera Mukura VS&L ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi.

Kuri uyu wa Gatandatu, nibwo Rayon Sports yakinnye na Mukura VS&L, mu mukino warangiye ari igitego 1-1, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ni mu gihe umukino ubanza wabereye i Huye, Rayon Sports yari yatsinze 3-2.

Ni umukino Rayon Sports yatangiye neza inabona uburyo ariko butari bwinshi cyangwa ngo bube bukomeye imbere y’izamu ari nako Mukura VS nayo inyuzamo ikagera imbere y’izamu rya Rayon Sports.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ariko Mukura VS yabonye uburyo bukomeye ubwo Habamahoro Vincent yahinduraga umupira, Mico Justin ashaka gutera umupira n’umutwe aryamye ariko ntiyawufatisha ujya hanze.

Mu gice cya kabiri, ku munota wa 58 w’umukino Mukura VS yongeye kubura igitego ubwo Mukoghotya Robert yahinduriraga umupira ku ruhande rw’iburyo maze usanga Iradukunda Elie Tatu mu rubuga rw’amahina ariko awuteye n’akaguru umunyezamu Hakizimana Adolphe arawufata.

Ubu buryo Mukura VS yari ibuze yahise ikosorwa ku munota wa 62 ubwo Ojera Joackiam yahaga umupira Leandre Essomba Willy Onana wari uhagaze hanze y’urubuga rw’amahina, maze ahita atera ishoti rikomeye atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.

Ojera Joackiam ku munota wa 87 yongeye kubona uburyo bwiza ubwo yahabwaga umupira na Mucyo Didier ariko arebana n’izamu ateye umupira ukomeye uca hejuru y’izamu kure.

Mu minota itanu yongewe ku mukino, ku munota wa 94 Mukura VS yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Nsabimana Emmanuel ku mupira yateye n’umutwe, umunyezamu Hakiziama Adolphe ntananyeganyege umukino urangira ari 1-1.

Gusezerera Mukura VS ku giteranyo cy’ibitego 4-3 byatumye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzakinirwa kuri Stade Huye ku wa 3 Kamena 2023 ibintu yaherukaga gukora mu mwaka wa 2018 ubwo yatsindwaga na Mukura VS&L kuri penaliti.

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *