Ikigega cyo guteza imbere Isoko rusange ry’Afurika kizagira Ikicaro i Kigali


image_pdfimage_print

Mu gihe ibihugu bya Afurika bikomeje imyiteguro yo gutangiza ku buryo bweruye isoko rusange rya Afurika, u Rwanda nirwo rwatoranyijwe kwakira icyicaro cy’ikigega gishinzwe gutera inkunga imishinga inyuranye igamije gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko rusange rya Afurika (ACFTA).

U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano arwemerera kwakira icyicaro cy’iki kigega cyitezweho kuzatangirana nibura miliyari 10$ mu gufasha ibihugu bya Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano mu gihe cy’imyaka itandatu cyangwa 10.

Ku ruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean-Chrisostome.

Amasezerano yo gushyiraho isoko rusange rya Afurika ashimangira ko ibicuruzwa biri hejuru ya 90% biva mu hagati mu bihugu bya Afurika bizakurirwaho imisoro n’izindi nzitizi mu gihe cy’imyaka itanu ku bihugu bikize n’imyaka irindwi ku bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda (MINICOM), Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, yagaragaje ko abikorera bazungukira kuri iki kigega mu buryo bwo guhabwa inguzanyo.

Ati “Birumvikana nibo bacuruza, kandi bakora ibyo twifuza kugeraho mu isoko rusange rya Afurika. Ni uburyo bwo kugira ngo tubafashe kubona amafaranga bazifashisha. Harimo ibyiciro bitatu by’ayo mafaranga ariko harimo n’icyo gufasha abantu kubona inguzanyo. Nubwo inyungu tuzifite nk’ibihugu ariko inyungu nyinshi ziri mu bikorera.”.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *