Senegal: Ambasaderi Karabaranga yifurije Intsinzi REG BBC mbere y’uko itangira Irushanwa rya BAL

Spread the love

Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Senegal, Bwana Jean Pierre Karabaranga yifurije Intsinzi REG BBC mbere y’uko itangira Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), rigiye gukinwa ku nshuro yaryo ya 3 nyuma y’uko yishyizweho mu 2021.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, ubwo yasuraga iyi kipe y’Ikigo cy’Ingufu mu Rwanda, ihagarariye i gihugu mu irushanwa rya BAL 2023, Sahara Conference, aho icumbitse muri Hoteli Palm Beach, iherereye i Saly.

Ambasaderi Karabaranga yijeje abakinnyi ba REG BBC ko Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye i Dakar biteguye kuzaza kubashyigikira muri iri rushanwa.

Kuri iki Cyumweru, REG BBC irakina umukino wayo wa mbere na Kwara Falcons yo muri Nijeriya, izakurikizeho Abidjan Basket Club ku wa Mbere tariki 13 mu gihe tariki 15 izakina na AS Douanes yo muri Senegal.

Nyuma y’iyi mikino, izakina na Stade Malien tariki ya 18, izasoreze kuri US Monastir tariki ya 20 Werurwe 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *