Ibigo 23 byahurijwe hamwe na RDB mu rwego rw’imikorere mishya ya ‘One Stop Centre’

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), rwamuritse urubuga rutangirwamo serivisi zitandukanye zifitanye isano n’ishoramari n’ubucuruzi (One stop Centre) mu buryo buvuguruye ruzahuriza hamwe izatangwaga mu bigo bya leta bigera kuri 23.

Ni nyuma y’amavugurura yakozwe muri One Stop Centre yari isanzwe muri RDB hagamijwe kurushaho kwihutisha serivisi.

Mu Nama y’Umushyikirano yabaye mu mpera z’ukwezi gushize, Perezida Kagame yagaragaje ko imikorere ya ‘One Stop Center’ iri ahakorera Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB idakora uko bikwiriye bijyanye n’umurongo yari yahawe ijya gushyirwaho.

Hari nyuma y’ikibazo cyabajijwe n’umwe mu bashoramari b’Abanyarwanda, Dennis Karera wagaragaje ko bakigorwa no kubona ibyangombwa bibemerera kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko mpuzamahanga kuko bagomba kujya kubishaka ahantu hatandukanye.

Perezida Kagame yagaragaje ko atumva uburyo abashoramari bagisiragizwa kandi harashyizweho ‘One Stop Center’ igamije kubafasha kubona serivisi zihuse.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko icyakozwe ari uko habayeho guhuza serivisi zose bityo ibyangombwa byose byatangirwaga mu zindi nzego bikazajya bitangirwa muri ‘One Stop Centre’ ivuguruye ya RDB.

Ati:

Ubu Leta yafashe icyemezo ko n’abajyaga gushakira ibyangombwa mu zindi nzego bose bazajya babisabira hano ariko hari ukuntu tuzajya dusangira amakuru n’izindi nzego kugira ngo zimenye ibikorerwa hano.

Yavuze ko nyuma y’aya mavugurura, nta cyangombwa na kimwe kizajya gitangirwa ahandi hatari muri iyi ‘One Stop Centre’ ya RDB kandi ko imikorere mishya izafasha mu kugabanya igihe byasabaga kubona ibyangombwa n’ikiguzi cya serivisi.

Yakomeje agira ati:

Icyo gihe bizafasha mu kwihutisha serivisi, icya kabiri bizadufasha gutanga serivisi isa ahantu hose kuko uko inzego zitandukanye ntabwo wakwizera ko serivisi zitangwa mu buryo bumwe. Hari aho bishobora kwihutishwa cyane, hari aho bishobora gukorerwa kuri internet abandi ugasanga ubwo buryo ntabwo bafite; hari ababitanga mu byumweru bibiri abandi ukwezi kumwe ariko ubu tuzatanga serivisi nziza kandi mu buryo busa.

Leta yari ifite icyerekezo ko itangwa ry’ibyangombwa byose rizajya birangirira muri RDB ariko ntibyashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Tuguye ahashashe

Akamanzi yavuze ko guhuriza hamwe serivisi muri ubu buryo bizafasha abashoramari kandi bizakomeza kunozwa ndetse ko bizazamura urwego u Rwanda ruriho mu bijyanye no koroshya ubucuruzi.

Umwaka wa 2022 warangiye u Rwanda rwakiriye ishoramari rishya rifite agaciro ka miliyari 1,6 z’amadolari ya Amerika nubwo ryagabanutse rivuye kuri miliyari 3,7 z’amadolari mu mwaka wabanje wa 2021.

Ingamba zo kuzahura ubukungu zashyizwemo imbaraga binyuze mu kureshya ishoramari rishya mu nzego zirimo ikoranabuhanga, inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwubatsi, ubuzima n’izindi.

Abikorera bo mu Rwanda bashimangira ko usibye umutekano igihugu gifite, koroherezwa mu gufungura ikigo cy’ubucuruzi n’ibindi nk’ikoranabuhanga, biri mu bituma abashoramari barushaho gukunda u Rwanda uko imyaka ishira.

U Rwanda ni igihugu cya mbere cyorohereza abashoramari muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse ni icya gatatu muri Afurika nk’uko raporo ya Banki y’Isi “Doing Business’ yabyerekanye.

Akamanzi yagize ati:

Uko bimeze ubu duhagaze neza muri ‘Doing Business’ dukurikije igipimo cya Banki y’Isi ariko ibyo tugiye gukora ubungubu birenze ibyo Banki y’Isi isaba. Sinzi niba hari ikindi gihugu serivisi nyinshi nk’izi zitangirwa ahantu hamwe.

Visi Perezida wa kabiri mu Rugaga rw’Abikorera, Aimable Kimenyi, yavuze ko ari amahirwe akomeye ku bashoramari barimo n’abo mu Rwanda kuko abanyamahanga atari bo bonyine bakenera serivisi za ‘One Stop Centre.’

Ati:

Tuguye ahashashe, kuri twe ni ikintu cyiza cyane kubonera hamwe serivisi zose za Leta.

Muri One Stop Centre ivuguruye hazajya hatangirwa serivisi z’ibigo bya Leta bigera kuri 23 ikaza ifite ubushobozi bwo gutanga ibyangombwa biri hagati ya 100 na 200 ku mwaka.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko One Stop Centre izakomeza kwagurwa bitewe n’ibyo igihugu gishaka kugeraho.

Ati:

Ni yo nzira nziza yo gukomeza kubaka ubushobozi mu gihugu gifite ubukungu buri kuzamuka cyane.

Mu byangombwa bizajya bitangirwa muri One Stop Centre, harimo ibyo kwandikisha ubucuruzi, ibyemezo by’ubuziranenge byatangwaga n’Ikigo kigenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, ibyatangwaga n’Ikigo Gihsinzwe gutez aimbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), iby’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ibya RICA, iby’Urwego rw’abinjira n’abasohoka, iby’amashuri makuru n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *