Rwanda: Gashyantare yaranzwe n’Itumbagira ry’Ibiciro ku Isoko kuri 42,4% i Kigali na 67,7% mu Cyaro

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 20,8% muri Gashyantare 2023 ugereranyije na Gashyantare 2022, aho iby’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 42,4%.

Iyo urebye mu byaro, muri Gashyantare 2023 ibiciro byiyongereyeho 37,1% ugereranyije na Gashyantare 2023, mu gihe muri Mutarama 2023 byari byiyongereyeho 38,8%.

Ibiciro bikusanywa mu mijyi nibyo bigenderwaho mu bukungu bw’u Rwanda. Muri rusange, iyo ugereranyije Gashyantare 2023 na Mutarama 2023 usanga ibiciro byariyongereyeho 1,8%.

NISR ivuga ko muri Gashyantare 2023, ibiciro mu mijyi byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 42,4%.

Icyo gihe ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 23,2%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongeraho 7,1%.

Imibare yatangajwe kuri uyu wa Gatanu ikomeza iti “Ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 12,1%. Iyo ugereranyije Gashyantare 2023 na Gashyantare 2022, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 14,4%.”

Iyo urebye mu byaro, mu byatumye ibiciro byiyongera “ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 67,7% n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 20,6%.”

Iyo ugereranyije Gashyantare 2023 na Mutarama 2023 ibiciro byiyongereyeho 3,2%.

Iri zamuka ry’ibiciro ryakomeje guhuzwa ahanini n’umusaruro w’ubuhinzi wabaye muke, mu gihe igiciro cyo guhinga no gusarura cyazamutse, aho nk’ibiciro by’ifumbire byikubye inshuro ebyiri.

Indi mpamvu ni uko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse cyane, bigatuma n’ibiciro by’ubwikorezi bihenda.

Ni ibibazo kandi bifitanye isano n’ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine, ibihugu byaturukagamo ibiribwa byinshi cyane nk’ibinyampeke birimo ingano, ndetse n’ingaruka zifitanye isano n’izahuka ry’ubukungu nyuma y’icyorezo cya COVID-19.

Ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano mu kwezi gushize, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko hari icyizere ko ibi biciro bizakomeza kumanuka muri uyu mwaka.

Yavuze ko inyunganizi yashyizwe mu bikomoka kuri peteroli yatumye igiciro cy’ubwikorezi kigabanuka gatoya, ndetse inyunganizi yashyizwe mu buhinzi mu gihembwe cy’ihinga gishize cya A, yitezweho kongera umusaruro, maze ibiciro bigabanuke kurushaho.

Yavuze ko hari icyizere ku musaruro wavuye mu gihembwe A w’ibigori wikubye kabiri, ndetse n’uw’ibirayi wikubye hafi kabiri.

Yakomeje ati:

Uw’ibishyimbo wagabanutseho akantu gato cyane kubera amapfa yari yashatse kuba mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’igice kimwe cy’Intara y’Iburasirazuba.

Ibyo bisobanuye ko mu minsi turimo ubungubu, twatangiye kubona igiciro cy’ibigori kimanuka, kiva ku 800 Frw kigenda kigana kuri 400 Frw. Ubwo ni ukuvuga ngo n‘ibindi biragenda bimanuka, n’ibirayi biragenda bimanuka, ni cyo cyizere dufite.

Ni ibiciro biri hejuru byitezwe ko bizagumaho kugeza mu gice cya nyuma cy’uyu mwaka.

Ibyo bigaterwa n’uko hari ibiciro bimwe bitabasha kumanuka kuko impamvu zabyo zituruka haze y’ Rwanda, nk’izishamikiye ku ntambara yo muri Ukraine cyangwa ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Mu gukomeza gufasha mu guhangana n’iki kibazo, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) muri Gashyantare yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo itangiraho amafaranga yayo kuri banki z’ubucuruzi, kiva kuri 6,5% kigera kuri 7% mu rwego rwo gukumira izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko no gukomeza gushyigikira izahuka ry’ubukungu.

Icyo gihe Guverineri wa BNR John Rwangombwa yavuze ko ku rwego mpuzamahanga, ibiciro biri kugabanuka, ibintu bishobora kuzafasha u Rwanda kuba narwo ibiciro byarwo byagabanuka.

Byitezwe ko mu mpera za 2023 aribwo hashobora kuzagaragara impinduka mu igabanuka ry’ibiciro ku buryo bishobora kuzajya hasi ya 8%.

Ati:

Ikigabanuka ni umuvuduko, ntabwo ari ibiciro muri rusange. Gusa akenshi ibiribwa byo biragabanuka bigasubira hasi iyo twagize umusaruro mwiza. Icyo ni kimwe cyane cyane tubona bizafasha kugabanya ibiciro.

BNR isobanura ibiciro bizakomeza kuba hejuru mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2023 ariko ko umuvuduko w’izamuka ryabyo uzagenda ugabanuka ku buryo uzasubira munsi ya 8% mu mpera z’uyu mwaka.

Mu gusobanura neza uko ibiciro bizamuka bikanagabanuka, Rwangombwa yifashishije urugero, ku kintu kigura amafaranga 500 Frw muri Gashyantare uyu mwaka, avuga ko mu gihe kizaba cyongereweho 200 Frw muri Werurwe, bizaba bivuze ko ukuzamuka kw’ibiciro kwiyongereyeho ayo 200 Frw.

Ati:

No mu Kwezi kwa Kane kuko uba ugereranya ukwezi kwa kane k’umwaka ushize. Tugeze mu kwa kabiri k’umwaka utaha hatongeye kubaho kuzamuka, ubwo nibwo izamuka ryaba rihagaze. Hari ubwo biguma biri hejuru ariko turi kugereranya ukwezi kwa kabiri k’uyu mwaka n’ushize, uko ibiciro byari bihagaze.

Ikintu cyazamutse mu kwezi kwa Cumi k’umwaka ushize, n’uyu munsi turacyakibona nk’aho cyazamutse ugereranyije n’uko cyari kimeze umwaka ushize.

Ku rundi ruhande, Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ubukungu bukomeje guhagarara neza bitewe n’ingamba zashyizweho mu kwigobotora icyorezo ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *