“Igihe kirageze ngo Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwe mu Mashuri yose” – MINUBUMWE 

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, isanga igihe kigeze ngo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwe mu mashuri yose, kubera ko inyinshi mu mbogamizi zatumaga atigishwa uko bikwiye zitakiriho.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo gitegura ingendo abagize komisiyo y’ubumanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena y’u Rwanda bazagirira hirya no hino mu gihugu bareba uko amateka ya Jenoside yigishwa mu mashuri, bamwe mu basenateri bagaragaje zimwe mu mbogamizi zatumye aya mateka atarakomeje kwigishwa mu mashuri yose by’umwihariko mu cyiciro cy’amashuri abanza.

Minisitiri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko ku bufatanye bw’iyi minisiteri n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Uburezi, amateka y’u Rwanda harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi agiye kujya yigishwa no mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa Gatandatu.

Abarezi n’abanyeshuri bavuga ko ari ingenzi cyane kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda.

Komisiyo y’ubumanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena y’u Rwanda, ivuga ko ibiganiro yagiranye na Minubumwe byabafashije gutegura ingendo bazamaramo ibyumweru bibiri bagenzura uko ihameremezo ryo kurandura ingengabitekerezo ya jenoside ryubahirizwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, muri Kaminuza no mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene (Photo/File)

 

Rwanda: Hari Abarimu B'Amateka Basimbuka Aya Jenoside Yakorewe Abatutsi -  Taarifa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *