Dr Musafiri Ildephonse yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

Spread the love

Dr Musafiri Ildephonse yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, asimbura Dr Gerardine Mukeshimana wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.

Byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 2 Gashyantare mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Dr. Musafiri yarasanzwe yari umunyamabanga wa leta muri iyi minisiteri kuva tariki ya 2/Akanama/ 2022. Musafiri mbere Yuko ahabwa izi nshingano yakoze muri perezidansi ndetse aba no nama y’Ubuyobozi ya Banki y’igihugu BNR. Yigishije Kandi aba Umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubukungu (URCBE) 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *