Abarenga 20 bakomerekeye mu Ndege yavaga mu Budage yerekeza muri Maurice

Spread the love

Kuri uyu wa Kane, abantu batari bacye bakomereye mu Ndege yavaga mu Mujyi wa Frankfurt mu Budage yerekeza mu Birwa bya Maurice. Ibi byabaye mu ugihe iyi Ndege yanyuraga mu Kirere kitari kiza muri uru rugendo rwayo. Ibi byaje kuviramo abari bayirimo kugenda bahondana imitwe, nk’uko amakuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’Ubudage DPA abivuga.

Abagenzi bari muri iyi Ndege ya Kompanyi yo mu Budage, Condor, abari bayitwaye n’abayikoramo bagera kuri 20, babariwe mu bakomeretse. Ibi bikaba byaye mu gihe kingana n’amasaha abiri, ubwo iyi Ndege yanyuraga muri iki kirere mbere y’uko yururuka.

Umuvugizi wa Conor, niwe watangarije iyi nkuru, ibi biro ntaramakuru byo mu Budage.

Ibirwa bya Maurice ni Igihugu kigizwe n’Ibirwa byinshi. Ikirwa gikuru kikaba kiri ku ntera ya Kilimetero 2000 uvuye mu Mujyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Umugabane w’Afurika, ahegereye Inyanya y’Ubuhinde.

Umuvugizi w’ishyirahamwe ry’Indege zitwara abantu mu Budage, Condor, yatangaje ko abakomeretse barimo kwitabwaho aho barwariye mu bitaro.

Gusa, kugeza ubu, uko abakomeretse bamerewe bikaba bitazwi.

Amakuru atangazwa, avuga ko aho abapilote bicara batwaye Indege, hari mu hangiritse. Gusa nta makuru arenze kuri aya yigeze atangazwa.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa A330, yari itwaye abantu 272, Abapilote n’abayikoramo 13, yashoboye kugwa ku Kibuga nta ngorane, ahagana saa Cumi n’Ebyiri n’iminota 29 ku masaha yo muri Maurice, igwa ku Kibuga cy’Indege kiri hafi y’Umurwa mukuru, Port Louis. (AP)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *