Dr Ngirente yijeje Abashoramari ko kuyishora mu Rwanda byunguka

Spread the love

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente araha icyizere abashoramari b’Abanyarwanda n’Abanyamahanga ko gushora imari mu Rwanda byunguka, ndetse ko leta yiteguye kuborohereza mu buryo bwose bushoboka haba mu kubavaniraho imisoro ndetse no kubaha inguzanyo ku nyungu yo hasi mu rwego rwo kubaka ubukungu buhamye.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyiciro cya 2 cy’iki kigega cyiswe ”MANUFACTURE, BUILD TO RECOVER PROGRAM’, yahamagariye abashoramari b’Abanyarwanda n’Abanyamahanga kubyaza umusaruro amahirwe leta yabahaye yo gusonerwa imisoro no kubona inguzanyo mu bigo by’imari ku nyungu nto cyane.

Amwe mu mahirwe abashoramari b’Abanyarwanda n’Abanyamahanga bafite yo gushora imari yabo mu Rwanda, arimo ayo gusonerwa imisoro ubusanzwe yacibwaga abatumiza ibikoresho by’inganda n’ubwubatsi ndetse no kubona inguzanyo mu bigo by’imari mu Rwanda ku ngungu nto.

Umuyobozi Mukuru wa Banki y’u Rwanda y’Amajyambere, Kampeta Sayinzoga yabwiye abo bashoramari ko u Rwanda rwanabashyiriyeho ikigega kigamije kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19 gikorana n’ibigo by’imari 8 aho bashobora kubona inguzanyo ku nyungu 8%

Hari abashoramari benshi biteguye gushora imari yabo mu gihugu bitewe nuko icyiciro cya mbere bakigiriyemo amahirwe  yatumye ishoramari ryabo ridahungabanywa n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 n’intambara ishyamiranyije Uburusiya na Ukraine yakurikiyeho

Hari zimwe mu mbogamizi abashoramari bagaragaje zirimo amasaha y’akazi yagabanutse mu cyumweru, ikibazo cy’abacuruzi bo mu Rwanda aba bashoramari baguraho bimwe mu bikoresho by’ibanze babaca tva nyamara RRA ntiyemere kuyibasubiza n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’iterambere Clare Akamanzi avuga ko ibyo bibazo bigiye gushakirwa umuti.

Icyiciro cya mbere cyatangiye mu Kuboza 2020 kugeza mu Kuboza 2022, cyarangiye hari Sosiyete 106 zakoze imishinga ifite agaciro ka Miriyari imwe na Miliyoni 700 z’Amadorari y’Amerika ndetse ibihumbi 36,000 bibona akazi muri iyo mishinga.

Mu mishinga 100 yamurikiwe aba bashoramari b’Abanyarwanda n’Abanyamahanga harimo n’ifite agaciro k’amafaranga agera kuri Miliyari 150 yo mu nzego z’ubwubatsi, inganda ndetse no kongera umusaruro w’ubuhinzi no kuwongerera agaciro niyo leta yamurikiye abashoramari b’Abanyarwanda n’Abanyamahanga mu nama yabahuje kuri uyu wa 4.

Hari ibyanya byahariwe ibikorwa by’inganda biri mu turere  6 bifite ubuso bwa hegitari 426 bifite ubushobozi bwo kwakira sosiyete z’ishoramari zisaga 40.

Ibyo byanya biri mu Turere twa Musanze, Rubavu, Rusizi, Muhanga, Nyagatare na Huye.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *