Ibyaranze Umuhango w’Iyimikwa ry’Umushumba Mushya wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo (Amafoto)

Tariki ya 01 Mata 2023, muri Diyosezi ya Kibungo habereye ibirori  byo guha inkoni y’ubushumba Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu uherutse kugirwa na Papa Fransisiko umwepisikopi wa Diyosezi Gatorika ya Kibungo.

Ni ibirori byabereye mu Karere ka Ngoma, bikaba byabanjirijwe n’umutambagiro w’abihaye Imana, imbaga y’abakirisitu n’abayobozi banyuranye, ikomereza ku gitambo cya misa cyatuwe na Antoine Karidinali Kambanda, arikepisikopi wa Kigali akaba yari anasanzwe ari umuyobozi wa Diosezi ya Kibungo.

Muri ibi birori hagaragayemo gusomera imbaga y’abakirisitu ibaruwa ya Papa igira Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, kumusiga amavuta y’umugisha, kumuha ingofero n’inkoni by’ubushumba no kumusabira imigisha.

Ni umuhango kandi witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana.

https://theupdate.co.rw/ibyo-twamenya-kuri-twagirayezu-jmv-wimitse-nka-musenyeri-wa-5-wa-diyosezi-gatolika-ya-kibungo-nibyihariye-kuri-iyi-diyosezi/

Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu wahawe inkoni y’ubushumba yavutse ku ya 21 Nyakanga 1960, avukira mu Karere ka Rutsiro, akaba yari umunyamabanga mukuru w’umuryango Caritas-Rwanda.

Mu ijambo rye yijeje abakirisitu ba Diosezi ya Kibungo ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza n’imibanire myiza.

Tariki ya 20 Gashyantare 2023 nibwo Nyirubutungane Papa Fransisco yamutoreye kuba Umwepisikopi bwite wa Diyosezi ya Kibungo. Diyosezi Gatorika ya Kibungo ni imwe muri diyosezi gatorika 9.

Igizwe n’amaparuwasi 20 akorera mu turere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza, igice kinini cya Rwamagana n’agace gato ka Gatsibo.

Yashinzwe mu mwaka w’1968, ishingwa na Papa Piyo wa Gatandatu.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *