Inteko rusange ya 16 ya FPR-Inkotanyi yatoye Perezida Kagame kuyobora indi Manda y’Imyaka 5, Ngarambe na Bazivamo bacyura igihe

Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora Umuryango RPF Inkotanyi.

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi mu matora yabereye muri kongere ya 16 y’uyu muryango.

Perezida Paul Kagame yatowe ku bwiganze bw’amajwi 99.8% atsinze Sheikh Abdul Karim Harerimana nawe wari wiyamamaje kuri uwo mwanya.

Ku mwanya wa Visi Chairman, hatowe Hon. Uwimana Consolée n’amajwi 92.7% asimbuye kuri uwo mwanya Dr. Bazivamo Christophe wari uwumazeho imyaka 21.

Ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru hatowe Amb. Gasamagera Wellars ku majwi 90.3% asimbura François Ngarambe.

Muri iyi manda y’imyaka 5 iri imbere aba bayobozi batatu bashya b’Umuryango RPF Inkotanyi bazafatanya na ba komiseri ku rwego rw’igihugu nabo batorewe muri aya matora.

Uwimana Consolée ni we watorewe kuba Visi Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi

 

Gasamagera Wellars yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *