Ibihugu bya Burkina Faso, Mali na Guinée birakoza Imitwe y’Intoki ku gukora Leta bihuriyeho

Kuva uyu Mushinga wavugwa na Minisitiri w’Intebe wa Burkina Faso muri Gashyantare y’uyu Mwaka, nta Muyobozi wundi muri ibi bihugu urashaka kuwuvugaho birambuye.

Ni Inkuru twateguye twifashishije inkuru y’Ishami ry’Igifaransa ry’Ikinyamakuru cy’Abongereza, BBC-Afrique.

Icyo gihe Minisitiri w’intebe Appolinaire Joachim Kielem de Tambela ari kumwe na mugenzi we wa Mali Choguel Kokalla Maiga bari i Bamako, yagize ati: “Ntabwo tuzi neza niba bizakunda, ariko turateganya kunga ubumwe bw’ibihugu byacu byombi.”

Abategetsi b’ibi bihugu bagiye babazwa ku kuvuga ibirambuye kuri uwo mushinga ariko ntibifuje kurenza aho.

Inzobere nyinshi zisa n’izishidikanya ibyavuzwe n’umukuru wa guverinoma ya Burkina Faso. Paul Oumarou Koalaga umukuru wa Institut de Stratégie et de Relations Internationales avuga ko biriya ari imvugo ya politike yari “igamije gushyira igitutu kuri CEDEAO, kugira ngo ikureho ibihano bizonze ibyo bihugu”.

Mali na Burkina Faso, ibihugu byombi bitegetswe n’abasirikare bafashe ubutegetsi ku ngufu biri mu bibazo n’iryo huriro ry’ibihugu byo mu karere, kubera coup d’Etats za gisirikare.

  • Urugendo rurerure, rusa n’urudashoboka

Mu gihe ibi bihugu byombi byaba byifuza gushinga leta zunze ubumwe, byagomba guca inzira ndende yageza ku guhindura amategeko nshingiro y’ibi bihugu.

Kugira ngo babigereho babanza gushyiraho komisiyo y’inzobere, yakwiga ibibazo tekinike nk’uko bivugwa n’inzobere Wilfried Zoundi, mbere y’uko haba amatora ya kamarampaka muri ibyo bihugu.

Ni urugendo rwasoza ubusugire bwa buri gihugu muri ibi, rugashyiraho umurwa mukuru umwe, ifaranga rimwe na leta imwe y’izo leta zunze ubumwe.

Ariko, nk’uko Wilfried Zoundi abivuga, igice kinini cy’ibi bihugu byombi ntabwo kigenzurwa na leta, ahubwo imitwe y’abahezanguni. Ibintu byaba bigoye cyane ko hategurwa amatora.

Ese ntibaca ku nteko zishinga amategeko kugira birinde icyo kibazo? Uyu munyamategeko wo muri Burkina Faso ibi arabihakana, avuga ko ingingo ya 165 y’itegeko nshinga ry’icyo gihugu ribuza ko inteko ishingamategeko ihindura itegeko nshinga hagamijwe guhindura imiterere ya leta.

Kuri bindi bibazo byagora uku kwihuza kw’ibihugu hiyongeraho igihe cy’inzibacyuho ku butegetsi buriho muri ibi bihugu. Muri Mali, abategetsi bariho bagomba guha ubutegetsi abasivile muri Gashyantare (2) 2024, naho ubutegetsi bwa gisirikare muri Burkina Faso bwo bufite kugeza muri Nyakanga (7) 2024 bugakora nk’ibyo.

Zoundi ati: “Byaba bigoye gushyira mu bikorwa ibisabwa byose muri icyo gihe, cyereka abategetsi bahisemo kubikora ku mbaraga: inzira nayo ifite ingaruka zayo.”

Frédéric Pacéré Titinga wahoze ari umudiplomate wa Burkina Faso kuri televiziyo y’igihugu yavuze ko uwo mushinga “usa n’udashoboka, urebye uko umutekano wifahe mu gihugu.”

  • “Ihuriro rifatika” hiyongereyeho Guinée

Andi makuru avuga ko bishoboka ko atari kurema leta zunze ubumwe ahubwo ari uguhuza imbaraga za gisirikare hagati ya biriya bihugu, kongeraho na Guinée nayo yagaragaje ubushake bwo gufatanya n’ibi bihugu.

Ibi bihugu uko ari bitatu byagaragaje kwegerana kugira ngo bihangane n’ingaruka z’ibihano byafatiwe n’akarere kubera guhirika ubutegetsi bwafashwe n’abasirikare, mu gihe bikomeza kuvugwa ko Bamako – Conakry – Ouagadougou byaba bishaka gukora leta zunze ubumwe, niko ibi bihugu birushaho gutangaza imishinga y’iterambere bishaka guhuriraho irimo inzira ya gari ya moshi yo guhuza iyo mirwa mikuru.

Kugira ngo wumve impinduka mu bufatanye bw’ibi bihugu bitatu bisaba kumva uko ibintu bimeze muri rusange. Mali na Burkina Faso byahagaritswe muri CEDEAO, umuryango ugamije iterambere ry’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba, ibi bihugu byombi ntibikora ku nyanja bityo bicungira ku baturanyi ngo bigire ibintu byinjiza mu gihugu cyangwa byohereza hanze.

Gusa kuri Burkina Faso ntibigoye cyane kuko ibihano bya CEDEAO bitareba icyiciro cy’ubukungu. Ariko iki gihugu gicungira ahanini ku cyambu cya Conakry mu kuzana ibitoro nk’uko umunyamakuru wa BBC i Ouagadougou abivuga, bityo umubano na Guinee ni ingenzi cyane.

Ku ruhande rwa Mali, ibintu ni ibindi. Iki gihugu kizana mu gihugu 70% by’ibiribwa bigitunga, nk’uko bivugwa n’ikigo cyigenga cy’Ububiligi CNCD. Imbaraga mu mubano wa Bamako na Conakry wafasha iki gihugu kubaho nubwo kiri mu bihano bya CEDEAO, kigacungira ku cyambu cya Conakry mu kuzana ibintu mu gihugu.

Ariko Lucien Romaric Badoussi inzobere kuri politike y’ako karere akaba n’umwalimu kuri kaminuza ya Parakou yo muri Benin, avuga ko ubu hari “ubufatanye ku muvuduko urenze” bushobora gutuma ibi bihugu byikura muri CEDEAO, bikagenda nk’uko byabaye kuri Mauritania yahoze ari umunyamuryango ikaza kuvamo.

Gusa ko biri kose “biragoye ko ibi bihugu bitatu byagera ku ntego yabyo, kuko uko politiki yabyo yifashe ubu itabiha amahirwe [yo gukora leta zunze ubumwe], kandi igihe cy’inzibacyuho kikaba ari gito.”

Perezida wa Burkina Faso Capitaine IbrahimTraoré n’uwa Mali, Colonel Assimi Goïta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *