Rwanda: Abahungu bahize Abakobwa mu gutsinda Ikizamini cya Leta gisoza Amashuri yisumbuye

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Ukuboza 2023, Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje amanota asoza Amashuri yisumbuye mu mwaka w’i 2022/23.

Nk’uko NESA yabigaragaje, iki kizamini cyatsinzwe ku kigero cyo hejuru n’abahungu ugereranyije n’abakobwa, mu byiciro bitandukanye.

Mu muhango wo gutangaza aya manota wabereye ku kicaro cya Minisiteri y’Uburezi ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, NESA yatangaje ko abahungu batsinze ku kigero cya 96.8% ugereranyije na 93.6 y’abakobwa.

Mu kiciro cy’Amashuri Nderabarezi, Abahungu batsinze ku kigero cya 99.8% ugereranyije na 99.6% y’abakobwa.

Mu kiciro cy’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Abahungu batsinze ku kigero cya 97.7% ugereranyije na 97.5% y’abakobwa.

Imibare igaragaza ko iki Kizamini cya Leta cyakozwe n’Abakandida 80,892.

Mu kiciro cy’amashuri y’ubumenyi busanzwe, hakoze Abakandida 48,455 barimo abahungu 21,186 mu gihe abakobwa bari 27,269.

Bagitsinze ku kigero cy’Ijanisha rya 94.5% ugereranyije na 94.6% by’Umwaka ushize.

Mu Mashuri Nderabarezi, hakoze Abakandida 4,000, bagizwe n’abahungu 1,708 n’abakobwa 2,292.

Batsinze ku kigero cya 99.7% ugereranyije na 99,9% by’Umwaka ushize.

Mu kiciro cy’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, hakoze Abakandida 20,070 bagizwe n’abahungu 15,163 n’abakobwa 12,907.

Batsinze ku kkigero cya 97.6% ugereranyije na 97.8% by’Umwaka ushize.

Muri uyu Muhango, Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko Amanota yo hejuru yari 60, mu gihe ayo hasi yari 9.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Cyubahiro Emile wigaga muri Petit Seminaire Saint Jean Paul II i Nyamagabe ni we wahize abandi mu masomo ya siyansi.

 

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *