Duhugurane: Ingaruka zigera ku batekesha Amavuta inshuro irenze imwe

Abahanga mu by’imirire bagira inama abantu kudatekesha amavuta inshuro irenze imwe, kuko bigira ingaruka ku buzima zirimo indwara zitandura nk’umutima na kanseri n’umuvuduko w’amaraso.

Impuguke mu by’imirire ukora mu kigo gitsura ubuziranenge, RSB Jérôme Ndahimana asobanura ko gutekesha amavuta inshuro irenze imwe bituma amavuta ashyuha kugera ku gipimo kiri hejuru, ibinure biyabamo bigahinduka ku buryo bigira ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu.

Bamwe mubaturage bavuga ko iyo bagiye guteka nk’amafiriti, amandazi, amafi n’ibindi amavuta asigara batayamena kuko bongera kuyatekesha kuko batapfusha amafaranga ubusa.

Jérôme Ndahimana atanga inama y’uko mu gihe umuntu ateka yajya akoresha amavuta make ashirana n’ibyo atetse hagamijwe kwirinda ko yasigara, ubu ngo ikigo gitsura ubuziranenge kirimo gufatanya n’abandi bafatanya mu gukora ubugenzuzi bw’uko aya mavuta yajya akoreshwa rimwe.

Amabwiriza agenga ubuziranenge ku bijyanye n’amavuta yo guteka hari aho bateganya ko ama hotel na resitora zajya zitekesha amavuta inshuro imwe, gusa ngo hari bamwe baca murihumye inzego z’ubugenzuzi bakayagurisha mu baturage nk’amavuta azwi nk’amasukano ari nabyo abaturage bavuga ko bikwiye kwitabwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *