Ibihano by’Amezi 6 byasunikiye Rayon Sports gutandukana na Héritier Luvumbu

Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa ritangaje ko ryahanishije Héritier Luvumbu Nzinga kumara Amezi Atandatu (6) adakinira ikipe ye ya Rayon Sports, iyi kipe yahise itangaza ko yatandukanye n’uyu mukinnyi.

Byanyuze ku butumwa iyi kipe yanyujije ku rukuta rwa X, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2024.

Ubu butumwa buvuga ko impande zombi zemeranyijwe gutandukana mu bwumvikane.

Ferwafa yahannye Luvumbu ishingiye ko yakoze ikimenyetso cyahawe inyito ya Politike nyuma y’uko atsinze igitego cyahesheje intsinzi Rayon Sports imbere ya Police FC mu mukino wa Shampiyona wakiniwe kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo ku Cyumweru gishize.

Rwanda: Héritier Luvumbu yahagaritswe Amezi 6 kubera gukoresha Ikimenyetso cya Politike, “kivuze iki, gikorwa gite”?

 

Iki kimenyetso cyateje impagarara mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, bamwe bamusabira kwirukanwa mu gihugu bitewe n’icyo bise gusuzugura Igihugu.

Luvumbu yageze muri Rayon Sports ku nshuro ya mbere mu Mwaka w’i 2021.

Yatandukanye n’iyi kipe yari akiyifitiye amasezerano azageza tariki ya 30 Kamena 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *