Rwanda: Héritier Luvumbu yahagaritswe Amezi 6 kubera gukoresha Ikimenyetso cya Politike, “kivuze iki, gikorwa gite”?

Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, Ferwafa, ryatangaje ko ryahanishije Héritier Luvumbu Nzinga igihano cy’Amezi Atandatu (6), nyuma yo kurenga ku mategeko ajyanye n’imyitwarire mu gihe ruhago iri gucongwa.

Uyu mugabo w’Imyaka 29 nk’uko Urubuga rwa Wikipedia rubigaragaza, asanzwe akinira ikipe ya Rayon Sports, imwe mu zikunzwe n’abatari bacye.

Igaruka kuri ibi bihano, Ferwafa yatangaje ko gukoresha Ibimenyetso bya Politike bizira bikaziririzwa, haba mu Mategeko y’Impuzamashyirahamwe muri Afurika (CAF) no ku Isi (FIFA), ndetse na Ferwafa ubwayo.

Iki kimenyetso Luvumbu ashinjwa, yagikoze mu mukino wa Shampiyona Rayon Sports akinira yatsinzemo Police FC ibitego 2-1 ku Cyumweru gishize.

Yagikoze nyuma yo gutsinda igitego cyahesheje Rayon Sports intsinzi.

Ni ikimenyetso kandi cyamenyekanye ubwo cyakorwaga n’ikipe y’Igihugu ya DR-Congo, ubwo yari mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika giherutse kubera muri Ivory Coast.

Nyuma y’iki kimenyetso, Abakunzi ba ruhago mu Rwanda, bahise bamwamaganira kure by’umwihariko binyuze ku Mbuga Nkoranyambaga.

Ni ikimenyetso kandi cyakoreshejwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye muri DR-Congo. Bakigaragaje babinyujije ku Mbuga Nkoranyambaga.

Itangazo rihana Luvumbu Ferwafa yanyujije kuri Twitter, yagize iti:“Komisiyo yigenga ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA, nyuma yo guterana yemeje ko Bwana Heritier Nzinga Luvumbu ahanishwa guhagarikwa amezi atandatu mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda”.

Rikomeza rigira riti:“Tuboneyeho gukomeza gukangurira abanyamuryango, gukurinirana ko amategeko n’amabwiriza yose agenga umupira w’amaguru mu Rwanda yubahirizwa” .

  • Iki kimenyetso ni ikihe?

Abaturage ba DR-Congo bagikoresha bahamagarira Amahanga kwamagana bukomeje gukorerwa abaturage b’iki gihugu mu Ntambara ihuje Ingabo za DR-Congo n’Umutwe wa M23.

DR-Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, mu gihe u Rwanda rutahwemye kuvuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Iki kemenyetso nk’icyo Luvumbu yakoze, gikorwa umuntu ashyira Ikiganza kimwe ku Munwa, mu rwego rwo kwerekana Uguceceka kw’Amahanga, Intoke Ebyiri z’ikindi Kiganza zikaganishwa ku Musaya, mu rwego rwo kwerekana ko abantu bari kwicwa nta muntu ubyamaganye.

Mbere y’Amasaha 24 ngo Ferwafa ifate iki cyemezo, ni ukuvuga kuri uyu uwa Mbere, Rayon Sports yamenyesheje ko “yitandukanyije n’ibyakozwe na Héritier Luvumbu Nzinga”, gusa ntacyo iratangaza ku gihano yafatiwe.

Kugeza ubu, Luvumbu nawe ntacyo aratangaza kuri iki gihano.

Muri Kanama y’Umwaka usheze, nibwo Rayon Sports yahaye Luvumbu andi masezerano y’Umwaka umwe akinira iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru.

Luvumbu ni umwe mu bakinnyi bazwi n’abatari bacye muri Shampiyona y’u Rwanda nk’Umukinnyi ukomoka muri DR-Congo, ndetse akaba afatwa nk’ikirango k’iki gihugu muri iyi shampiyona.

Ahagaritswe asize Rayon Sports ku mwanya wa gatatu, inyuma ya APR FC na Musanze FC.

Abakinyi ba DR-Congo mu gikombe cy’Afurika, nibo ba mbere bagaragaweho iki kimenyetso mu ruhame

 

Heritier Nzinga Luvumbu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *